Muhoozi yasabye FDLR kwishyikiriza UPDF cyangwa RDF bitaba ibyo ikatswaho umuriro muri operasiyo izitwa ‘Rudahigwa’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye umutwe wa FDLR [yise Interahamwe] kumanika amaboko kandi ugahita wishyikiriza ingabo ziwegereye yaba UPDF cyangwa RDF.

Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukomeje kwifatanya na FARDC mu mirwano ihanganishije igisirikare cya DRC ndetse n’umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Lt Gen Muhoozi Kaierugaba mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yasabye uyu mutwe wa FDLR kumanika amoboko vuba na bwangu.

Yagize ati Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko kandi zikishyikiriza itsinda ryingabo rizegereye yaba UPDF cyangwa RDF. Tugiye gutsinda operasiyo ya nyuma. Twamaze kwemeza ko izitwa Operation Rudahigwa.

Muhoozi yavuze ko atigeze arwana n’uyu mutwe wa FDLR ariko ko awuhaye ibyumweru bicye ikaba yakoze ibi yayisabye, bitaba ibyo igahura n’akaga mu gitero igiye kugabwaho.

Yagize ati “Nyuma yo kurandura ADF, tugiye gushyira imbaraga ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Inkoramaraso zishe abavandimwe bacu mu 1994. Igihe cyo kuvugana kigiye kurangira.”

Muri ibi bikorwa byafashe indi sura muri iki cyumweru, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FRDC) cyarashe ibisasu byaguye mu Rwanda mu Karere ka Musanze n’aka Burera bikomeretsa bamwe mu Banyarwanda ndetse binangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo isoko rya Kinigi mu Karere ka Musanze.

Nyuma y’iterwa ry’ibi bisasu ryabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

RADIOTV10

Comments 4

  1. murangwa celestn cadeau says:

    izo nkoramaraso zagiye zihekuye urwanda tugomba guhangana nazo

  2. Fidel niyongabo bizimungu says:

    Ariko murasetsa kabisa nabose kwatarabana kuntambara ,kandi nyawusangira nudakoramo wanareba nabi akagucyura twebwe tuzabaha amaso urwanda hzgendaga igihumbi hagataha maganabiri murakekako haraho bagiye ?

  3. GATABAZI DIEUDONNE says:

    Bazisabye ugira Kendji kurambika hasi intwaro zigataha kumahoro none zirongeye zirashotoye .
    Agapfa kaburiwe ni mpongo .

  4. Joel NDAYAMBAJE says:

    ndabumva nkinumira rekandebeda? ikizakurikira

Leave a Reply to GATABAZI DIEUDONNE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru