IFOTO: Minisitiri ari kumwe n’abaturage bacukuye imirwanyasuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza asanzwe abereye imboni muri Guverinoma, mu gikorwa cy’Umugana ngarukakwezi kibanze ku gusibura imirwanyasuri.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yafatanyije n’aba baturage mu Muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wabereye mu Mudugudu wa Saruduha, mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro.

Izindi Nkuru

Dr Uwamariya Valentine usanzwe ari imboni y’Akarere ka Nyanza, yafatanyije n’abaturage bo muri aka gace mu gusibura imirwanyasuri.

Uyu Muminisitiri yafashe isuka ari kumwe n’abaturage ubundi bajya mu miringoti yari yarasibamye barayisibura.

Ibikorwa byo kurwanya isuri, kiri kwibandwaho muri ibi bihe aho mu kwezi gushize, hatangijwe ibikorwa nk’ibi byabereye mu bice binyuranye by’Igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko isuri ari kimwe mu bikomeje guteza Ibiza byagaragaye mu bihe bishize bikanahitana ubuzima bwa bamwe ndetse bikanangiza ibikorwa remezo binyuranye ndetse n’inzu n’imyaka by’abaturage.

Inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije, zivuga ko gushyiraho ibikorwa nk’ibi birwanya isuri binafasha gufata ubutaka bukomeje gutwarwa n’amazi y’imvura.

Minisitiri afatanyije n’abaturage basibuye imirwanyasuri
Yari kumwe kandi n’abandi bayobozi

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru