Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muhoozi yavuze ibirori agiye gukorera i Kigali n’icyatumye ahahitamo

radiotv10by radiotv10
19/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Muhoozi yavuze ibirori agiye gukorera i Kigali n’icyatumye ahahitamo
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko by’uyu mwaka bizabera i Kigali nk’umujyi uhebuje mu bwiza kurusha indi yose muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda dore ko ari n’umujyanama we wihariye mu bya gisirikare, azwiho kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu birori by’agatangaza.

General Muhoozi Kainerugaba usanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 24 Mata, yatangiye kuvuga ku y’uyu mwaka ibura amezi atatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter twifashishije twandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Nishimiye gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Umujyi mwiza kurusha iyindi muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje agaragaza ko azaba yishimiye kuyizihiriza hamwe na Perezida Paul Kagame, ati “Data wacu Perezida Paul Kagame azaba ari mu bikorwa byose.”

Uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 49 y’amavuko, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 yatumiyemo Perezida Paul Kagame akunda kwita “my uncle” [data wacu], ndetse na we yitabira ibi birori byabereye muri Uganda.

Muri ibi birori, Perezida Paul Kagame wari wagiye muri Uganda nyuma y’igihe atahaheruka kuko Ibihugu byombi byari bimaze igihe bitabanye neza, yashimiye General Muhoozi Kainerugaba ku ruhare runini yagize mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu by’ibivandimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

DRCongo mu itangazo ry’uburakari yongeye gutera ivanjiri idatagatifuje ku Rwanda

Next Post

Umusore w’ibigango watandukanye n’uherutse kugaragara atwite yavuze ibyari bitegerejwe na benshi

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore w’ibigango watandukanye n’uherutse kugaragara atwite yavuze ibyari bitegerejwe na benshi

Umusore w’ibigango watandukanye n’uherutse kugaragara atwite yavuze ibyari bitegerejwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.