General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko by’uyu mwaka bizabera i Kigali nk’umujyi uhebuje mu bwiza kurusha indi yose muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda dore ko ari n’umujyanama we wihariye mu bya gisirikare, azwiho kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu birori by’agatangaza.
General Muhoozi Kainerugaba usanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 24 Mata, yatangiye kuvuga ku y’uyu mwaka ibura amezi atatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter twifashishije twandika inkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Nishimiye gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Umujyi mwiza kurusha iyindi muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Yakomeje agaragaza ko azaba yishimiye kuyizihiriza hamwe na Perezida Paul Kagame, ati “Data wacu Perezida Paul Kagame azaba ari mu bikorwa byose.”
Uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 49 y’amavuko, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 yatumiyemo Perezida Paul Kagame akunda kwita “my uncle” [data wacu], ndetse na we yitabira ibi birori byabereye muri Uganda.
Muri ibi birori, Perezida Paul Kagame wari wagiye muri Uganda nyuma y’igihe atahaheruka kuko Ibihugu byombi byari bimaze igihe bitabanye neza, yashimiye General Muhoozi Kainerugaba ku ruhare runini yagize mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu by’ibivandimwe.
RADIOTV10