DRCongo mu itangazo ry’uburakari yongeye gutera ivanjiri idatagatifuje ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gutera indirimbo imenyerewemo yo gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha M23, isaba ko rufatirwa ibihano ndetse ko itazihanganira kuba uyu umutwe waranze kubahiriza imyanzuro wafatiwe.

Ibirego by’ibinyoma mu matangazo cyangwa mu mvugo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, si bishya kuko bimaze kuba nk’ivanjiri idatagatifuje yifashishwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu mu kwihunza inshingano bwananiwe zo gukemura ibibazo by’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Guverinoma y’iki Gihugu yashyize hanze itangazo rigamije kugaragaza uko umwuka uteye muri Kivu ya Ruguru imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye.

Abasesenguzi n’abakurikira amateka y’ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, bavuga ko umuzi w’ibibazo by’umutekano mucye, ari imitwe yitwaje intwaro byumwihariko uwa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, bakajya kuyikomereza muri Congo aho batahwemye kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibi ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 umaze igihe urwanira ko iri totezwa rinashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Congo rihagarara burundu, ariko bugakomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula APALA, rivuga ko iminsi yari yahawe umutwe wa M23 wo kuba yamaze kuva mu bice byose yafashe, yarangiye tariki 15 Mutarama 2023.

Ngo nyamara “umutwe w’iterabwoba M23 n’buyobozi bw’u Rwanda buwufasha, ntibubahirije umwanzuro n’umwe mu yafashwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibyasabwe n’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bacu.”

Guverinoma ya Congo ikomeza ivuga ko umutwe wa M23 wabeshye ko wavuye mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo nyamara ngo ukomeje kubicunga.

Muri iri tangazo hongeye kuzamurwamo ikinyoma cy’iyicwa ry’abaturage 227, Guverinoma ya Congo ivuga ko biciwe muri Lokarite za Kishishe na Pambo mu ijoro ryo ku ya 29 rishyira ku ya 30 Ugushyingo 2022.

Guverinoma ya Congo yakunze gutangaza iyi mibare ififitse itarigeze inakora ubushakashatsi ngo igere muri aka gace, mu gihe hari Impuguke ziherutse kuhigerera zikagaragaza ukuri.

Izi mpuguke zirimo Umunyamategeko Me Ruhumuriza Gatete Nyiringabo, zemeje ko muri Kishishe haguye abantu 19 barimo umunani (8) b’abasivile mu gihe abandi 11 ari abarwanyi ba FARDC n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai.

Me Gatete waniboneye uko aba bantu bashyinguwe, yagize ati Abo umunani bagiye bashyingurwa imbere y’ingo zabo, naho abarwanyi 11 bo bashyinguwe mu mva eshatu, imwe ishyingurwamo bane indi ishyingurwamo bane naho indi ishyingurwamo batatu.”

 

U Rwanda barukorere iki, kuko rwakoze iki?

Iri tangazo rya Guverinoma ya Congo, rigaragaza n’imyanzuro y’iki Gihugu, ivuga ko itazihanganira ibikorwa bya M23 n’umugambi wayo wo kurenga ku myanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo rwo gushyira mu bikorwa indi yafatiwe i Nairobi n’i Luanda.

Nanone kandi Guverinoma ya Congo ivuga ko itazihanganira kuba u Rwanda rurenga ku myanzuro yafatiwe muri izi nama, ngo ruhagarike gufasha umutwe wa M23.

Igasoza isaba Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’abafatanyabikorwa ba Congo, gufatira ingamba n’ibihano abayobozi b’u Rwanda n’abayobozi ba M23.

Tariki 09 Mutarama 2023 ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’Umusenateri mushya wanatorewe kuba Perezida wa Sena, yongeye kugaruka birambuye ku bibazo bya Congo Kinshasa, avuga ko ntaho bihuriye n’u Rwanda ahubwo ko bishinze imizi ku mbaraga nke z’imiyoborere ya kiriya Gihugu.

Perezida Kagame wagarutse ku kuba abayobozi ba DRCongo ari bo bakongeza umwuka mubi mu Gihugu cyabo, bigatuma n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa n’imitwe irimo FDLR, yavuze ko hakunze kugaragazwa ko imvugo zibiza urwango z’abo bategetsi zikwiye guhagarara, ariko umuryango mpuzamahanga na wo ugasa nk’ubyirengagije.

Yagize ati “Abantu bakavuga ngo ‘erega twarababwiye kugabanya imvugo zabo zibiba urwango’ hanyuma DRC na yo igatera hejuru iti ‘mugomba gukorera ibi u Rwanda, mugomba kubwira u Rwanda ibi, babwiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, babwiye USA,’…Bakorere iki Rwanda? kubera iyihe mpamvu? kuko rwakoze iki?”

Umukuru w’u Rwanda yanasabye Ibihugu byaguye mu mutego w’ibinyoma bihimbwa na DRC, kubireka ahubwo bigafasha iki Gihugu biba bivuga ko bigifitemo inyungu, gukemura ikibazo nyirizina aho gushakira aho kitari.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru