Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

radiotv10by radiotv10
28/10/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko uburyo bwonyine bwo kuzitura umubyeyi we ibyo yamukoreye, ari ukuzaba Perezida wa Uganda, kandi ko agomba kubigeraho.

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kagura Museveni, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabanje gushimira umubyeyi we Janet Museveni.

Yagize ati “Iteka mama yambereye malayika. Ni intangarugero! Kimwe nk’abandi bagabo biyumvamo ba mama babo!!!”

General Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter atanga ibitekerezo, muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Kane, yakomeje avuga ko agomba kuzitura umubyeyi we Janet Museveni.

Ati “Uburyo bwonyine bwo kwitura mama wanjye w’indashyikirwa ni ukuzaba Perezida wa Uganda! Kandi uko byagenda kose ngomba kubigeraho.”

Bamwe mu basesengura ibya Politiki muri Uganda, bakunze kuvuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari gutegura umuhugu we General Muhoozi kugira ngo azamusimbure ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.

Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM ya Museveni, nka Dr Kizza Besigye wakunze guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko agatsindwa, bagiye bamagana ibyo kuba Muhoozi yazasimbura se Museveni.

Dr Kizza Besigye mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu cyumweru gishize azubira Muhoozi wari wavuze ko hari ibintu bicye abantu bamwigiraho, yavuze ko ibyo uyu Mujenerali akora bigamije kwikundwakaza kugira ngo abanya-Uganda bamwiyumvemo, ariko ko ubutegetso bwo muri Uganda butagomba kuzahererekanwa nk’umurage.

General Muhoozi aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwihariye, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My Uncle [Data wacu]”

Ni uruzinduko yazanyemo n’umunyamakuru Andrew Mwenda na we utaherukaga mu Rwanda, akaba yaranagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Huye: Abasigajwe n’amateka barashaka gutera umugongo kubumba bakayoboka ubuhinzi

Next Post

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.