Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima

radiotv10by radiotv10
17/03/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Kagame Paul wamugabiye Inka z’inyambo, anavuga ko nta kintu gihamya ubucuti nko kuba umuntu yakugabira.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko kugabirwa Inka ari gikorwa gifite igisobanuro gihambaye mu muco uhuriweho n’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda.

Yagize ati “Mu muco wacu duhuriyeho by’umwihariko nkatwe twakuriye mu miryango y’aborozi nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

Perezida Kagame yagabiye Muhoozi Inka cumi z’Inyambo nyuma y’imyaka 10 anagabiye se Museveni na we Inka cumi.

In our interlacustrine culture, especially amongst pastrolists like the Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka and Masai there is no greater demonstration of friendship than somebody giving you a cow. Afande Kagame ampeire enyena ikumi zempano omunte ze ze'inyambo! pic.twitter.com/aLU97IcqQm

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 16, 2022

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatatu yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko yanakiriwemo na Perezida Kagame bakaganira ku bibazo bikibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda uri kuzahurwa, Lt Gen Muhoozi yanakirwe na Perezida Kagame mu rwuri rwe anamugabira inka z’inyambo.

Muhoozi unakunze kwita Perezida Kagame “My Uncle”, nyuma y’amasaha macye asoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yagarutse kuri bimwe mu byo yaganiriye n’Umukuru w’u Rwanda birimo zimwe mu mbogamizi zikiri mu rujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’uko umupaka wa Gatuna ufunguriwe.

Muhoozi kandi yanaboneyeho gushimira Perezida Kagame ku bwo kumuha amahirwe yo kugira ngo afashe Igihugu cye mu kwiyunga n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + twelve =

Previous Post

U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

Next Post

Gukinisha Abanyamahanga byatumye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ricibwa Miliyoni 120Frw

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gukinisha Abanyamahanga byatumye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ricibwa Miliyoni 120Frw

Gukinisha Abanyamahanga byatumye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ricibwa Miliyoni 120Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.