• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima

radiotv10by radiotv10
17/03/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Kagame Paul wamugabiye Inka z’inyambo, anavuga ko nta kintu gihamya ubucuti nko kuba umuntu yakugabira.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko kugabirwa Inka ari gikorwa gifite igisobanuro gihambaye mu muco uhuriweho n’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda.

Yagize ati “Mu muco wacu duhuriyeho by’umwihariko nkatwe twakuriye mu miryango y’aborozi nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

Perezida Kagame yagabiye Muhoozi Inka cumi z’Inyambo nyuma y’imyaka 10 anagabiye se Museveni na we Inka cumi.

In our interlacustrine culture, especially amongst pastrolists like the Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka and Masai there is no greater demonstration of friendship than somebody giving you a cow. Afande Kagame ampeire enyena ikumi zempano omunte ze ze'inyambo! pic.twitter.com/aLU97IcqQm

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 16, 2022

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatatu yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko yanakiriwemo na Perezida Kagame bakaganira ku bibazo bikibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda uri kuzahurwa, Lt Gen Muhoozi yanakirwe na Perezida Kagame mu rwuri rwe anamugabira inka z’inyambo.

Muhoozi unakunze kwita Perezida Kagame “My Uncle”, nyuma y’amasaha macye asoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yagarutse kuri bimwe mu byo yaganiriye n’Umukuru w’u Rwanda birimo zimwe mu mbogamizi zikiri mu rujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’uko umupaka wa Gatuna ufunguriwe.

Muhoozi kandi yanaboneyeho gushimira Perezida Kagame ku bwo kumuha amahirwe yo kugira ngo afashe Igihugu cye mu kwiyunga n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

Next Post

Gukinisha Abanyamahanga byatumye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ricibwa Miliyoni 120Frw

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Gukinisha Abanyamahanga byatumye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ricibwa Miliyoni 120Frw

Gukinisha Abanyamahanga byatumye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball ricibwa Miliyoni 120Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.