Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

radiotv10by radiotv10
03/10/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye Abofisiye binjiye muri RDF, ko bagomba guhora basirikana ko umurimo wabo w’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda no gutuma Igihugu gihorana umutekano, ntikivogerwe n’umwanzi n’abatagikunda.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025 ubwo yahaga yatangaga ipeti rya Sous Lieutenant ku basirikare bashya 1 029 binjiye muri RDF.

Ni umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa yavuze ko urugendo aba banyeshuri bagenze rutari rworoshye kuko abatangiye bose batabashije kurangiza Aya masomo

Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’ingabo z’u Rwanda.”

Brig Gen Franco Rutagengwa yakomeje ashimira abashoboye aba ba ofisiye bashoboye kurangiza amasomo yabo

Ati “Turabashimira ku mahitamo meza mwagize, mugakomeza kurangwa n’ubwitange ndetse n’imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano muzahabwa.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame wayoboye uyu muhango, yibukije aba ba ofisiye ko bakwiye kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda kandi bakabikora babyumva neza

Ati “Inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye, iyo nshingano muyumba neza. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano. Turifuza ko mwarinda Igihugu cy’u Rwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko ni yo zaba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo Igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro, u Rwanda rukeneye amahoro.”

Umukuru w’igihugu yakomeje abibutsa ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wabo w’ibanze. Ati “Mujye muzirikana ko gukorera abanyarwanda ariwo murimo wanyu wa mbere w’ibanze,Kandi iyo mukorera abanyarwanda ari nabo mukomokamo aribo muvukamo ubwo muba mwikorera namwe.”

Aba ba ofisiye bato 1 029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda, barimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe ,248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine, na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda. Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Gako

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − twelve =

Previous Post

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Next Post

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

Related Posts

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

by radiotv10
07/01/2026
0

Have you ever noticed how January feels like a fresh start? Suddenly, people are setting goals, joining gyms, or trying...

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

IZIHERUKA

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali
MU RWANDA

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

07/01/2026
Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.