Mukansanga ntari mu bazasifura imikino isigaye ya AFCON2021

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru aturuka muri Cameroon avuga ko Umunyarwandakazi Mukansanga Salima atari mu basifuzi bazasifura imikino isigaye mu gikombe cya Afurika [AFCON2021].

Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa B&B FM Umwezi uri muri Cameroon, yatangaje ko Mukansanga Salima atari mu basifuzi bazasifura imikino isigaye mu gikombe cya Africa.

Izindi Nkuru

Igikombe cya Africa kiri kubera muri Cameroon kigeze muri 1/4 cy’irangiza aho iki cyiciro kizatangira kuri uyu Gatandatu mu mukino wa mbere uzahuza Gambia na Cameroon.

Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Aramanuka i Kigali aze yitegura andi marushanwa ari imbere. Salima warakoze guhagararira urwatubyaye, ingobyi yaduhetse.”

Mukansanga Salima ni umusifuzi wavuzwe cyane mu bakurikiranira hafi ruhago haba muri Afurika no ku Isi yose bigeze mu Rwanda biba akarusho.

Yavuzwe cyane ubwo yabaga umugore wa mbere usifuye mu gikombe cya Africa mu mukino wahuje Zimbabwe na Guinea akawitwaramo neza.

Ibi byatumye agarukwaho n’imbaga ya benshi by’umwihariko mu Rwanda aho benshi mu Banyarwanda bamushimiraga kubahesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.

Byanatumye kandi u Rwanda rwongera kugarukwaho cyane mu ruhando mpuzamahanga aho benshi bongeraga gushima ubuyobozi bw’u Rwanda gutera intambwe ishimishije mu buringanire.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru