Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in MU RWANDA
0
Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Mukase w’umwana witwa Elsie Akeza Rutiyomba uherutse kwitaba Imana bikababaza abatari bacye, yagejejwe imbere y’Urukiko aho akurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu.

Uyu mugore witwa Marie Chantal Mukanzabarushimana ni Mukase wa Elsie Akeza Rutiyomba witabye Imana mu byumweru bibiri bishize bikavugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi agapfa.

Nyuma y’uru rupfu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kurugiramo uruhare.

Aba batawe muri yombi barimo Mukase wa nyakwigendera ari we Marie Chantal Mukanzabarushimana ndetse n’uwari umukozi wo mu rugo rwaguyemo uyu mwana w’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Marie Chantal Mukanzabarushimana yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwazanye imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasabye Umucamanza gutegeka ko Marie Chantal Mukanzabarushimana akurikiranwa afunzwe kuko ibyaha akekwaho bikomeye bikaba bihanishwa igihano kigera kur gufungwa burundu.

Ubushinjyacyaha kandi buvuga ko kuba Marie Chantal Mukanzabarushimana yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuba yabonekera igihe mu gihe inzego z’ubutabera zimukenereye kandi ko aramutse afunguwe byahungabanya abo mu muryango wa nyakwigendera.

Gusa Marie Chantal Mukanzabarushimana utavuze byinshi mu rukiko, we yahakanye icyaha akurikiranyweho.

Mu muhango wo gushyingura Elsie Akeza Rutiyomba wabaye tariki 18 Mutarama 2022 i Rusororo, havugiwe amagambo y’uburyo uyu mwana yari ashimishije kubera ibyo yakoraga bikanyura benshi.

Uyu mwana Elsie Akeza Rutiyomba yagiye agaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga arimo gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Meddy wanagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwe.

Mu muhango wo gushyingura Akeza, ababyeyi be bagaragaje agahinda yabasigiye, bavuga ko bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo bugahishura abagize uruhare muri uru rupfu.

Marie Chantal Mukanzabarushimanakurikiranywe hamwe n’umukozi wo mu rugo (Photo: The New Times)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

Next Post

UPDATE: Amashusho y’umugabo ukubita uruhinja yari yababaje benshi burya ngo ni Film

Related Posts

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

IZIHERUKA

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare
MU RWANDA

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

by radiotv10
09/01/2026
0

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

UPDATE: Amashusho y’umugabo ukubita uruhinja yari yababaje benshi burya ngo ni Film

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.