Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Mukase w’umwana witwa Elsie Akeza Rutiyomba uherutse kwitaba Imana bikababaza abatari bacye, yagejejwe imbere y’Urukiko aho akurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu.
Uyu mugore witwa Marie Chantal Mukanzabarushimana ni Mukase wa Elsie Akeza Rutiyomba witabye Imana mu byumweru bibiri bishize bikavugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi agapfa.
Nyuma y’uru rupfu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kurugiramo uruhare.
Aba batawe muri yombi barimo Mukase wa nyakwigendera ari we Marie Chantal Mukanzabarushimana ndetse n’uwari umukozi wo mu rugo rwaguyemo uyu mwana w’imyaka itanu.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Marie Chantal Mukanzabarushimana yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwazanye imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasabye Umucamanza gutegeka ko Marie Chantal Mukanzabarushimana akurikiranwa afunzwe kuko ibyaha akekwaho bikomeye bikaba bihanishwa igihano kigera kur gufungwa burundu.
Ubushinjyacyaha kandi buvuga ko kuba Marie Chantal Mukanzabarushimana yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuba yabonekera igihe mu gihe inzego z’ubutabera zimukenereye kandi ko aramutse afunguwe byahungabanya abo mu muryango wa nyakwigendera.
Gusa Marie Chantal Mukanzabarushimana utavuze byinshi mu rukiko, we yahakanye icyaha akurikiranyweho.
Mu muhango wo gushyingura Elsie Akeza Rutiyomba wabaye tariki 18 Mutarama 2022 i Rusororo, havugiwe amagambo y’uburyo uyu mwana yari ashimishije kubera ibyo yakoraga bikanyura benshi.
Uyu mwana Elsie Akeza Rutiyomba yagiye agaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga arimo gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo Meddy wanagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwe.
Mu muhango wo gushyingura Akeza, ababyeyi be bagaragaje agahinda yabasigiye, bavuga ko bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo bugahishura abagize uruhare muri uru rupfu.
RADIOTV10