UPDATE: Amashusho y’umugabo ukubita uruhinja yari yababaje benshi burya ngo ni Film

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru mashya ku mashusho yari yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga y’umugabo anaga uruhinja bikavugwa ko rwahise rupfa, avuga ko ariya mashusho atari impamo ahubwo ko ari agace ka film y’Ikiswahili yitwa Sitamani Kuolewa Tena (Sinzongera gushaka ukundi).

Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa kabiri, hari amakuru yabanje kuvugwa ko ari ay’umugabo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya nk’uko byatangazwaga n’Ibinyamakuru bimwe byo muri Kenya.

Izindi Nkuru

Ni amashusho agaragaza umugabo aho aba ari gukubita umugore we mu nzu bigaragara ko ari abantu bifashishije.

Inkuru z’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri Kenya, kuri uyu wa Gatatu zatangazaga ko uyu mugabo wakubitaga umugore we witwa Mary Muthoni.

Ibi bitangazamakuru byavugaga ko uru ruhinja rwikubise ku gikuta rugahita rushiramo umwuka, bikavuga ko aya makuru yari yahamijwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo.

Byavugwaga ko uyu Njuguna Samuel Kigumo yatangaje ko iyi nkuru mbi yayigejejweho n’umukazana we Mary Muthoni waje aje gutabaza amubwira ko umugabo we abamereye nabi.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, hasohotse amakuru avuga ko ariya mashusho atari impamo ahubwo ko ari agace kamwe ko muri film y’Ikiswahili yitwa Sitamani Kuolewa Tena [cyangwa ngo singikeneye kongera gushaka].

Kamwe mu duce tw’amashusho tw’iyi film yo muri Tanzania, igaragaramo umugabo uhohotera umugore we, kagiye gakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya ari na ho havuye amakuru y’ibihuha ko ari uriya mugabo wahohoteye umugore we.

ICYITONDERWA: Iyi nkuru ikozwe mu rwego rwo kunyomoza indi yari yatambutse kuri uru rubuga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru