Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali inganyije na Etincelles FC 1-1, Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yanenze Itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo ati “mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”
AS Kigali ni imwe mu makipe yagiye gutagira shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe kubera abakinnyi bakomeye ifite.
Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.
Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.
Ati “Ikibazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe? (umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”
Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.
Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”
Yavuze ko muri shampiyona habamo gutsinda no gutsindwa ndetse ko nta n’ikibazo kirimo, ngo niba hari umutoza bazi utazatsindwa bazamuzane.
Ati “Murebe n’abandi hose ku Isi muri shampiyoma baratsindwa, n’ikipe ya mbere ntayiratakaza munsi y’amanota 9, twe tumaze gutakaza 8, ikibazo kirihe? Mushaka ko dutsinda imikino yose? Niba ari byo mushaka muzaze muzane uwo utsinda iyo mikino.”
Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga aho kuba abafana, n’aho AS Kigali ngo iratuje nta kibazo kirimo.
Ati “Mureke tuvugishe ukuri tube abanyamwuga, tureke amarangamutima, kuvuga ngo byacitse, twe turatuje tuzakomeza dukine kugeza igihe mu mibare tubona ko bidashoboka.”
AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n’amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.
RADIOTV10