Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mureke kuba abafana- Eric Nshimiyimana yikomye Abanyamakuru akoresheje amagambo akarishye

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in SIPORO
0
Mureke kuba abafana- Eric Nshimiyimana yikomye Abanyamakuru akoresheje amagambo akarishye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali inganyije na Etincelles FC 1-1, Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yanenze Itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo ati “mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

AS Kigali ni imwe mu makipe yagiye gutagira shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe kubera abakinnyi bakomeye ifite.

Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.

Ati “Ikibazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe? (umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

Yavuze ko muri shampiyona habamo gutsinda no gutsindwa ndetse ko nta n’ikibazo kirimo, ngo niba hari umutoza bazi utazatsindwa bazamuzane.

Ati “Murebe n’abandi hose ku Isi muri shampiyoma baratsindwa, n’ikipe ya mbere ntayiratakaza munsi y’amanota 9, twe tumaze gutakaza 8, ikibazo kirihe? Mushaka ko dutsinda imikino yose? Niba ari byo mushaka muzaze muzane uwo utsinda iyo mikino.”

Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga aho kuba abafana, n’aho AS Kigali ngo iratuje nta kibazo kirimo.

Ati “Mureke tuvugishe ukuri tube abanyamwuga, tureke amarangamutima, kuvuga ngo byacitse, twe turatuje tuzakomeza dukine kugeza igihe mu mibare tubona ko bidashoboka.”

AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n’amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twelve =

Previous Post

Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Next Post

Aramutse yegukanye ikamba ntawakwibuka ko yambaye nabi-Bamporiki yavuze ku banenze ikanzu ya Miss Grace

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Aramutse yegukanye ikamba ntawakwibuka ko yambaye nabi-Bamporiki yavuze ku banenze ikanzu ya Miss Grace

Aramutse yegukanye ikamba ntawakwibuka ko yambaye nabi-Bamporiki yavuze ku banenze ikanzu ya Miss Grace

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.