Murenzi Abdallah ni umukandida rukumbi uhatanira kuyobora FERWACY

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urutonde rwa burundu rw’abakandida bari guhatanira imyanya muri komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), rugaragaza ko imyanya ine yose igiye iriho umukanida umwe rukumbi irimo n’uwa Perezida uhatanirwa na Murenzi Abdallah usanzwe ayobora iri shyirahamwe.

Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwasohowe na FERWACY.

Izindi Nkuru

Uru rutonde rwa burundu, uretse Murenzi Abdallah uri guhana wenyine ku mwanya wa Perezida, ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere na wo urahatanirwa n’umukandida umwe rukumbi ari we Karangwa Francois.

Nanone kandi ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri na wo harahatana umukandida umwe ari we Kayirebwa Liliane ndetse no ku mwanya w’Umubitsi uhatanirwa na Ingabire Assia.

Naho mu Bajyanama, hariho Me Bayisabe Irenne, Ntembe Jean Bosco, Karambizi Rabini-Hamin na Umurisa Rita Delphine.

Murenzi Abdallah uyoboye iyi Komiye Nyobozi ya FERWACY yatowe mu kwezi k’Ukuboza 2019, yari yatowe ku majwi 9 ku icumi.

Iyi komite nyobozi yatowe isimbuye iyari iyobowe na Bayingana Aimable wari umaze imyaka 10 ayobora iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru