Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura, aho uyu mutwe wateguje ko nyuma yo gufata Kitshanga, ugiye no gufata umujyi wa Masisi rwagati.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, ahagana saa mbiri (08:00’) nyuma yuko FARDC ifatanyije n’imitwe iyifasha, bongeye kugaba igitero gikomeye kuri M23 bigamije kwisubiza umujyi wa Kitshanga uherutse gufatwa n’uyu mutwe.

Umutwe wa M23 wemeye iby’iyi mirwano yongeye kubura, uvuga ko iri kubera hafi y’Umujyi wa Masisi rwagati.

Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko “nyuma yo gufata Kitshanga, hatahiwe Masisi na yo igiye kugwa mu maboko y’Intare za Sarambwe (M23).”

Iyi mirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe, Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi ahamagaye kuri telefone General Mugabo uyoboye ingabo ziherutse gutsindwa muri Kitshanga, akamubaza icyabuze kugira ngo M23 ibatsinde ibambure uyu mujyi.

Muri iki kiganiro cyo kuri telefone, Perezida Tshisekedi yasabye uyu Mujenerali gukora ibishoboka byose kugira ngo busubize uyu mujyi wa Kitshanga vuba na bwangu.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa kandi yanabajije uyu Mujenerali amakuru ya Gen Omega wa FDLR, kugira ngo uyu mutwe w’iterabwoba uze gutanga umusada muri iyi mirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Label ifasha abahanzi nyarwanda ivugwamo urunturuntu yaciye undi muvuno witezweho igisubizo

Next Post

U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

Related Posts

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

IZIHERUKA

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi
AMAHANGA

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.