Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura, aho uyu mutwe wateguje ko nyuma yo gufata Kitshanga, ugiye no gufata umujyi wa Masisi rwagati.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, ahagana saa mbiri (08:00’) nyuma yuko FARDC ifatanyije n’imitwe iyifasha, bongeye kugaba igitero gikomeye kuri M23 bigamije kwisubiza umujyi wa Kitshanga uherutse gufatwa n’uyu mutwe.

Umutwe wa M23 wemeye iby’iyi mirwano yongeye kubura, uvuga ko iri kubera hafi y’Umujyi wa Masisi rwagati.

Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko “nyuma yo gufata Kitshanga, hatahiwe Masisi na yo igiye kugwa mu maboko y’Intare za Sarambwe (M23).”

Iyi mirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe, Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi ahamagaye kuri telefone General Mugabo uyoboye ingabo ziherutse gutsindwa muri Kitshanga, akamubaza icyabuze kugira ngo M23 ibatsinde ibambure uyu mujyi.

Muri iki kiganiro cyo kuri telefone, Perezida Tshisekedi yasabye uyu Mujenerali gukora ibishoboka byose kugira ngo busubize uyu mujyi wa Kitshanga vuba na bwangu.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa kandi yanabajije uyu Mujenerali amakuru ya Gen Omega wa FDLR, kugira ngo uyu mutwe w’iterabwoba uze gutanga umusada muri iyi mirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + seventeen =

Previous Post

Label ifasha abahanzi nyarwanda ivugwamo urunturuntu yaciye undi muvuno witezweho igisubizo

Next Post

U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.