Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muri Congo rwongeye rwambikanye, FARDC yongera kwiyambaza FDLR

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA
1
Muri Congo rwongeye rwambikanye, FARDC yongera kwiyambaza FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Mu duce twa Runyoni na Chanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hongeye kubura imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 aho FARDC ishinja M23 kubagabaho igitero.

Umuvugizi wa FARDC, Lt Col Njike Kaiko yavuze ko umutwe wa M23 wagabye kuri FARDC igitero ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo mu gace ka Muhayi, igisirikare cy’Igihugu na cyo kikirwanaho.

Lt Col Njike Kaiko yavuze ko abasirikare b’Igihugu bagumye mu birindiro byabo aha Muhati ariko ko imbaraga bazishyize mu duce twa Runyondi na Chanzu.

Yagize ati “Twabyukiye ku muriro w’abanzi bongeye kutugabaho ibitero mu birindiro byacu i Muhati. Ariko twawuzimishije umuriro kandi twagumanye Muhati.”

Uyu muvugizi wa FARDC yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje kwingangira ubarasaho ibisasu kandi ko imirwano ikomeje gufata indi ntera.

M23 na yo irashinja FARDC kuba ari yo yayigabyeho ibitero ahagana saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yavuze ko Igisirikare cya Congo ari cyo gikomeje kuba nyirabayazana w’iyi mirwano kigamije kuburizamo ibiganiro by’i Nairobi.

Willy Ngoma, Umuvigizi wa M23, yagize ati “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30.”

Andi makuru aturuka muri Congo, avuga ko indege za MONUSCO na zo zongeye kugaruka muri uru rugamba aho ziri kwifashisha indege za kajugujugu zimisha ibisasu ku barwanyi ba M23.

Icyumweru cyari gishize muri Teritwari ya Rutshuru haje agahenge nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bavuye mu bice bari bafashe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bukuru daniel says:
    4 years ago

    Il faut manger ces cafards hima,faut PS les dorlotter non eclasez les,les fesses de leurs mères

    Reply

Leave a Reply to Bukuru daniel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + eighteen =

Previous Post

ITANGAZO RYA IRADUKUNDA GILBERT RISABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Kigali: Ahazwi nko mu Migina imodoka yari iparitse yaguramanye abantu bayoberwa ibibaye

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ahazwi nko mu Migina imodoka yari iparitse yaguramanye abantu bayoberwa ibibaye

Kigali: Ahazwi nko mu Migina imodoka yari iparitse yaguramanye abantu bayoberwa ibibaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.