Muri Mr Rwanda naho haravugwa uburiganya: Abayitabiriye bavuze kuri Muheto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bari bagerageje amahirwe muri Mister Rwanda, baravuga ko muri iri rushanwa na ho harimo uburiganya kuko bamwe mu bageze mu cyiciro cy’abazitabira umwiherero, batabikwiye. Bati “Babihe Minisiteri cyangwa biveho.”

Batangaje ibi nyuma y’iminsi micye habaye igikorwa cyo gutoranya abasore 18 bazajya mu mwiherero bazanavamo uzegukana ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Bushayija Blaise na Jean Aime Byiringiro bari mu basore 75 bari batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa rya Mister Rwanda, ariko bombi bakaba batarabashije kuba muri aba 18, mu kiganiro bagiranye na YouTube Channel yitwa The Choice live, bavuze ko batunguwe no kudatambuka icyiciro cya mbere.

Bushayija Blaise avuga ko yari afite umushinga ukomeye ku buryo yumvaga uri mu byagombaga kumuzamura mu kindi cyiciro.

Avuga ko uretse uyu mushinga ariko yari anujuje ibisabwa byose byo kuba yaba Rudasumbwa w’u Rwanda.

Jean Aime Byiringiro wagarutse ku bigomba kuranga Rudasumbwa birimo kuba umusore afite igihagararo gishyitse ndetse akaba afite n’ibitekerezo bifatika.

Uyu musore avuga ko bamwe muri bo bemeye bakanashora amafaranga kugira ngo bubake umubiri ndetse bakegeranya ibitekerezo kugira ngo batambuke ariko ntibyitabweho.

Ati “Reba nko muri za Mr Africa, abasore bari barimo, umusore wavuga wari ujenjetsemo muri bo ni inde? Barabikoreye. Icyo rero ntacyo bigeze bareba [muri Mr Rwanda].”

Bavuga ko n’amajwi yo gutorwa atigeze ahabwa agaciro uretse kuri basore batatu babonye amajwi ya mbere bazamutse ntampaka, bakibaza uburyo ababatoye bimwe agaciro kandi barakoresheje amafaranga yabo.

Banenga kandi uburyo igikorwa cyo kubatoranyamo bariya 18 cyabaye mu minota 10, bakavuga ko abagaragaje imishinga ifatika n’abafite igihagararo gishyitse batakomeje ahubwo hakomeje abari bakenewe.

Bagarutse kuri bamwe mu bahawe amahirwe yo gukomeza batabikwiye kandi ko byagaragaraga ubwo babazwaga kuko abagize akanama nkemurampaka bumvaga basa n’ababashyigikiye.

Muri iki kiganiro, hagarutswe kuri Muheto Salton waje muri 18 wari umaze igihe anavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho muri iki kiganiro, na we yagarutsweho mu batambutse batabikwiye.

Batangaje ibi nyuma y’uko mu irushanwa rigenzi ry’iri rizwi nka Miss Rwanda havuzwemo ibibazo bishingiye ku muyobozi wa kompanyi itegura iri rushanwa uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibifitanye isano no kugira ibyo akoresha abakobwa bamwe baryitabiriye abizeza amakamba.

Jean Aime Byiringiro yagize ati “Ibi bikorwa byaba Mister Rwanda cyangwa Miss Rwanda, habeho amatora y’abaturage, bijyanywe muri za Minisiteri zibishinzwe cyangwa se biveho.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Salima says:

    Nonese ubu Muheto wavuze muri title ko ntaho agaragara mu byo uvuze,

  2. Gatsinzi Didier says:

    Nanjye nararyitabiriye ark 90%yari ruswa gusa navugako abari babikwiye Bari 2% abandi wp pee

Leave a Reply to Gatsinzi Didier Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru