Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda RWABATT12 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, zambitswe umudari w’Ishimwe ryo ku rwego rw’Umukuru w’Igihugu, bambitswe na Perezida w’iki Gihugu, Faustin Archange TOUADERA.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi ngabo zambitswe umudari wo ku rwego rw’ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu (Presidential Medal), aho iki gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru i Bangui.
Ubuyobozi bwa RDF bugira buti “Uyu mudari bawuhawe mu rwego rwo kuzirikana umuhate, gukora kinyamwuga ndetse na serivisi z’intakemwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique aho bagize uruhare mu kurinda abasivile.”
Muri uyu muhango, Lt. Col Joseph GATABAZI ukuriye itsinda RWABATT12, yashimiye Perezida wa Centrafrique, mu kubafasha gushyira mu bikorwa inshingano z’aba basirikare b’u Rwanda.
Yanaboneyeho kandi gushimira ingabo z’u Rwanda zigize iri tsinda rya RWABATT12 mu gukora kinyamwuga mu kurinda Perezida wa Centrafrique.
Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Repubulika ya Centrafrique nk’abagize Guverinoma, ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu, Olivier Kayumba ndetse na bamwe mu bagize Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bakibamo.
RADIOTV10