Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muri ruhago nyarwanda hashobora kumvikana inkuru nziza yerecyeye umukinnyi ukunzwe na benshi

radiotv10by radiotv10
05/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Muri ruhago nyarwanda hashobora kumvikana inkuru nziza yerecyeye umukinnyi ukunzwe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa ruhago utanga ibyishimo muri Shampiyona y’u Rwanda kubera ubuhanga bwe, Léandre Onana Willy Essomba, nyuma yuko bitangajwe ko hari gutekerezwa uburyo yakinira Amavubi, hamenyekanye amakuru mashya kuri iyi ngingo, ndetse n’undi ukina mu Bubiligi ufite ubuhanga budasanzwe.

Amakuru y’urugendo ruganisha Umunya-Cameroun Onana mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangiye kumvikana umwaka ushize, ndetsa aza no kwemezwa n’uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Olivier Mugabo Nizeyimana, uherutse kwegura.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Nzeri umwaka ushize, yavuze ko hari gahunda yo kugarura abanyamahanga mu ikipe y’Igihugu, ndetse yemeza ko hari abatangiye kuganirizwa.

Icyo gihe yari yagize ati “ntabwo na none twafata ikipe y’Igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza babiri cyangwa batatu dufatanyije n’ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho, rimwe muzumva byabaye.”

Amakuru mashya yatanzwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alós Ferrer yavuze aho iyi gahunda igeze, ndetse anagaruka kuri bamwe mu bakinnyi bashobora kwinjizwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, barimo Onana wagarutsweho cyane.

Yagize ati “Ni byo koko ibiganiro bigeze kure na Mike Tresor ndetse na Leandre Onana, njye nasuye Tresor turaganira gusa inshingano si izanjye njyenyine, cyane ko kubona ibyangombwa bikugira Umunyarwanda bigoye.”

Uyu Mike Trésor Ndayishimiye usanzwe akinira ikipe ya Koninklijke Racing Club Genk yo mu Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi na bo bagaragaza ko bafite impano idasanzwe yo guconga ruhago.

Iyi gahunda yo kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y’Amavubi yari yanatangijwe, aho hari hahamagwe Umunya-Côte d’Ivoire Gérard Bi Goua Gohou, wanakiyikiniye imikino ine irimo n’uwo yatsinzemo igitego wabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2022 wahuje u Rwanda na Sudan wa gicuti.

Onana ashobora kuzambara umwambaro w’Amavubi
Na Mike Trésor Ndayishimiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 1 =

Previous Post

America yahaye u Burusiya igisubizo gitunguranye bwayishinjaga igitero cyagaragayemo kubahuka

Next Post

Shampiyona irimo guhatana gukabije ku makipe y’amacyeba igarutse mu mahina

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali
AMAHANGA

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shampiyona irimo guhatana gukabije ku makipe y’amacyeba igarutse mu mahina

Shampiyona irimo guhatana gukabije ku makipe y’amacyeba igarutse mu mahina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.