Umukinnyi wa ruhago utanga ibyishimo muri Shampiyona y’u Rwanda kubera ubuhanga bwe, Léandre Onana Willy Essomba, nyuma yuko bitangajwe ko hari gutekerezwa uburyo yakinira Amavubi, hamenyekanye amakuru mashya kuri iyi ngingo, ndetse n’undi ukina mu Bubiligi ufite ubuhanga budasanzwe.
Amakuru y’urugendo ruganisha Umunya-Cameroun Onana mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangiye kumvikana umwaka ushize, ndetsa aza no kwemezwa n’uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Olivier Mugabo Nizeyimana, uherutse kwegura.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Nzeri umwaka ushize, yavuze ko hari gahunda yo kugarura abanyamahanga mu ikipe y’Igihugu, ndetse yemeza ko hari abatangiye kuganirizwa.
Icyo gihe yari yagize ati “ntabwo na none twafata ikipe y’Igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza babiri cyangwa batatu dufatanyije n’ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho, rimwe muzumva byabaye.”
Amakuru mashya yatanzwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alós Ferrer yavuze aho iyi gahunda igeze, ndetse anagaruka kuri bamwe mu bakinnyi bashobora kwinjizwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, barimo Onana wagarutsweho cyane.
Yagize ati “Ni byo koko ibiganiro bigeze kure na Mike Tresor ndetse na Leandre Onana, njye nasuye Tresor turaganira gusa inshingano si izanjye njyenyine, cyane ko kubona ibyangombwa bikugira Umunyarwanda bigoye.”
Uyu Mike Trésor Ndayishimiye usanzwe akinira ikipe ya Koninklijke Racing Club Genk yo mu Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi na bo bagaragaza ko bafite impano idasanzwe yo guconga ruhago.
Iyi gahunda yo kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y’Amavubi yari yanatangijwe, aho hari hahamagwe Umunya-Côte d’Ivoire Gérard Bi Goua Gohou, wanakiyikiniye imikino ine irimo n’uwo yatsinzemo igitego wabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2022 wahuje u Rwanda na Sudan wa gicuti.
RADIOTV10