Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu uri mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko bubakiwe isoko ariko ko babuze icyo barijyanamo bituma ritanaremwa none baracyagenda ibilometero bajya guhaha iyo bigwa.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko uyu mudugudu watujwemo abantu bavuye ahantu hatandukanye ndetse n’ubuzima butandukanye gusa bagahurira ku cyita rusange cyo kuba batishoboye ari na byo bibakurikirana bakajya guhahira kure kandi barubakiwe isoko hafi yabo muri uyu mudugudu batujwemo.
Umwe yagize ati “Waba wabonye Magana atatu tujya mu Byangabo kugira ngo tubone icyo turya, kuva hano nk’iyi saha ni ukugaruka ukagera hano saa moya saa mbiri.”
Bashingiye ku buzima babayeho, aba baturage bagaragaza ko bigoye kubona amafaranga y’igishoro bakoresha muri iri soko.
Umwe yagize ati “Fata abana batanu bagomba kurya n’imyambaro yabo, ntabwo wakora ibyo ngo ubone n’amafaranga yo kujya gucuruza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli avuga ko niba abatuye muri uyu mudugudu nta bushobozi bafite, ubuyobozi bugiye kuvugana n’abikorera bo hanze y’umudugudu kugira ngo bazanemo ibicuruzwa bityo aba baturage bareke kujya guhahira kure.
Yagize ati “Ku buryo na bo bajyamo bagatanga iyo serivisi mu gihe abo byari bigenewe bagaragaza ko nta bushobozi.”
Uretse kuba aba baturage bo muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu babangamirwa no kujya guhahira kure kandi bari begerejwe isoko, banavuga ko iri soko ari igihombo gikomeye kuri Leta kuko ryanatangiye kwangirika kandi ridakorerwamo nk’uko bikwiye.
RADIOTV10