Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Amazi meza begerejwe yabaye imbonekarimwe none amaburakindi yabasubije mu bishanga

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in MU RWANDA
0
Musanze: Amazi meza begerejwe yabaye imbonekarimwe none amaburakindi yabasubije mu bishanga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko, nubwo begerejwe ivomero ry’amazi meza, ariko bakomeje kuvoma amazi mabi y’imigezi, kuko iri vomero ryabo rishobora kumara amezi atatu nta mazi ararikandagiramo.

Aba baturag bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, bavuze ko kuvoma amazi yo mu mugezi utemba wa Mpenge ari amaburakindi.

Ntawirengagiza Mariyaroza, umukecuru w’imyaka 82 avuga ko amaze imyaka itatu avoma aya mazi nyuma yaho ahimukiye avuye mu Murenge wa Gacaca.

Yagize ati “Kuva nagera hano mu Kiryi, sindabona ariya mazi aboneka buri gihe, ubu nahisemo kwivomera hariya muri Mpenge, njyana utujerekani tubiri, nkabanza nkadaha kamwe kakuzura nkavoma akandi.”

Mugenzi we Munyaneza Alphonse na we ahamya ko kuba bavoma amazi yo mu mugezi wa Mpenge kandi bazi neza ingaruka yabagiraho, ari uko ntakundi babigenza.

Ati “Aya mazi nawe nk’uko uyabona ntiyaburamo ingaruka zirimo kuba umuntu yarwara inzoka zo mu nda, ariko natwe ntabwo ari uko tuyakunze ahubwo ni uko uyu mugezi wa hano ntacyo umaze hano kuko amazi yawo ashobora kubura amezi abiri cyangwa atatu, none ubwo wakoresha iki ko amazi akenerwa buri munsi? Ikindi kandi n’iyo aje ni ukuvomaho amasaha macye akongera akagenda.”

Aba baturage bose bahuriza ku kuvuga ko ivomo ryabo riramutse rihoramo amazi ntawavoma muri Mpenge ndetse kandi ikibateye impungenge ari indwara ashobora kuzabakururira.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), ishami rya Musanze, Kayiru Desire avuga ko kugira ngo bamenye ikibazo gihari ari uko bagomba kubanza kubasura kuko iki kibazo ntacyo bamenyeshejwe.

Ati “Ntibyumvikana ko abantu bamara amezi abiri nta mazi bafite ntibatumenyeshe […] Ubwo twakurikirana.”

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwo muri 2024 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko ingo z’Abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza zigeze ku gipimo cya 90%, zikaba zariyongereye kuko zari kuri 87% muri 2017.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.

Robine bahawe izamo amazi gacye cyane
Byatumye bongera kuyoboka ibishanga

Munyankotore Francois asaba ko hakwiye kugira igikowa
Kimwe na Munyaneza Alphonse
Ajya kuvoma ibishanga kubera amburakindi

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 10 =

Previous Post

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

Next Post

Do men really want independent women, or just the idea of them?

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Do men really want independent women, or just the idea of them?

Do men really want independent women, or just the idea of them?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.