Mu bantu batanu bari bakurikiranyweho kwica umusore wari urangije ayisumbuye bakamuta mu musarani, babiri bahanishijwe igifungo cya burundu, undi umwe akatirwa gufungwa umwaka umwe, abandi babiri bagirwa abere.
Aba bantu bari baratawe muri yombi ubwo bakekwagaho kwica Habimana Gad wishwe tariki 13 Kanama 2021.
Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, cyasomwe ku ya 28 Mata 2022, ku cyicaro cy’uru rukiko.
Urukiko rwakatiye babiri muri bo igihano cyo gufungwa burundu, undi umwe ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe mu gihe abandi babiri bagizwe abere mu gihe abahamwe n’icyaha banaciwe indishyi ya Miliyoni 18 Frw.
Kuri irya tariki 13 Kanama 2021, nyakwigendera Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe, yahamagawe n’umwe muri aba baregwaga kuri telefoni amubwira ko yamuboneye mudasobwa (Laptop) yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho.
Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.
Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze, batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza, ku itariki ya 16 Kanama 2021 nibwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho. Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.
RADIOTV10