Byakoze benshi ku mutima: Perezida Kagame yahoberanye n’umwana mu Biryogo (IFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ifoto ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni igaragaza Perezida Paul Kagame aramukanya n’umwana ubwo kuri iki Cyumweru yitabiraga Siporo rusange.

Iyi foto yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yifatanyaga n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Izindi Nkuru

Muri iyi siporo rusange, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bagenze mu mihanda yo muri Nyarugenge berecyeza mu gace ko mu Biryogo gaherutse kugirwa Car Free Zonze.

Muri urwo rugendo, Umukuru w’Igihugu yagiye ahura n’abaturage barimo abajyaga gusenga, arabaramutsa na bo ari ko bamuramutsa bamwishimiye cyane, bakanyuzamo bakamuvugiriza impundu.

Bamwe mu bo yahuye, bagiranye ikiganiro gito, ibisanzwe mu muco nyarwanda ko abahuye babanza kuramukanya no kuvuganaho, Perezida Kagame yagize ati “Muraho! Muraho neza!”, abaturage basubiriza icya rimwe bari “Muraho!”

Hari n’abo Perezida Kagame yabajije ati “Mugiye gusenga?” bamusubiza bagira bati “Yego.” Ahita agira ati “Mugire icyumweru cyiza.” Na bo bamusubiza bagira bati “Namwe.”

Ibyishimo by’abaturage byaje kuba akarusho ubwo Perezida Kagame yageraga mu Biryogo aha haherutse kugirwa Car Free Zone, abaturage bamwakirana ubwuzu, abagabo bakoma amashyi, abagore na bo bavuza impundu.

Aha mu Biryogo ni ho umwana muto uri mu kigero cy’imyaka itandatu yabonye Perezida Kagame yifuza kumuramutsa, na we aramwemerera barahoberana.

Iyi foto yafashwe kuri uyu munsi, ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagenda bagaragaza ko Perezida Kagame ari umubyeyi w’Igihugu kubera uburyo akunda Abanyarwanda.

Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio wifashishije amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ahoberana n’uyu mwana, yagize ati “Umwana ni umutware.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru