Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Abavandimwe babiri bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bakurikiranyweho kwica Se ubabyara nyuma y’uko abaturage basanze umurambo w’uyu musaza witwa Rugiririza Jean Damascene yapfuye afite ibikomere byinshi bigaragara ko yishwe ateraguwe ibyuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, abaturage bo mu Mudugudu wa Gashangiro mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, basanze umurambo w’umusaza witwa Rugiririza Jean Damascene mu masaka hafi y’aho yari atuye muri aka gace.

Nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zitabajwe naz o zihutiye gutangira iperereza aho iry’ibanze ryasize haketswe abahungu babiri ba nyakwigendera.

Abaturage baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bahungabanyijwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza ari na yo mpamvu basaba ko uzahamwa n’iki cyaha cy’ubugome yabihanirwa by’intangarugero.

Umwe yagize ati “Kuwakira byo biratugoye, ni umusaza wari wiyubashye, waryaga ibye ntakibazo rwose ariko kumwica urupfu rw’agashinyaguro, uriya mwana [ukekwa] ni amahano yakoze.”

Undi yagarutse ku kuba hakekwa abahungu ba nyakwigendera, agira ati “Biramutse ari byo koko bikamuhama, ndumva yafungwa burundu kuko birarenze kwica so ni amahano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yemereye RADIOTV10 amakuru y’urupfu rw’uyu musaza avuga n’impamvu hakekwa ko yishwe.

Yagize ati “Biragaragara yari afite ibikomere kandi biragaragara ko ari ugutemwa, ubwo rero uhereye kuri ibyo bikomere ni ho umuntu yashingira ko yaba yishwe.”

Ramuli Janvier yaboneyeho kugenera ubutumwa abaturage, ati “Abaturage ni ugukora ibishoboka byose bakirinda amakimbirane kandi abayagiranye bagashaka uburyo bayakemura mu mahoro.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abazajya bamenya amakuru imiryango irimo amakimbirane kujya batungira agatoki inzego kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti mu maguru mashya bitaragera ku bikorwa bibi nk’ibi byo kwicana.

Muri aka Karere ka Musanze hamaze iminsi humvikana amakuru y’ubwicanyi kuko mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2022 hari umuturage watemewe inka eshatu mu Murenge wa Nyange naho mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2022 nabwo umuturage yica undi amutemaguye mu Murenge wa Rwaza.

Umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu masaka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 2 =

Previous Post

Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye

Next Post

Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.