Umukecuru Nyirabasabose Venansiya w’imyaka 120 y’amavuko, wari wugarijwe n’imibereho mibi, yamaze kugobokwa n’abagiraneza bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo ndetse akaba ari gusanirwa inzu yendaga kumugwaho.
Tariki 20 Mutarama 2022, RADIOTV10 yasohoye inkuru y’ubuvugizi kuri uyu mukecuru w’imyaka 120 utuye mu Mudugudu wa Manjari mu Kagari ka Murago Mu Murenge wa Gataraga, wagaragazaga ko akeneye ubufasha burimo n’ibyo kurya.
Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuraga uyu mukecuru aho atuye, ntiyabashaga kuvuga kubera imibereho mibi dore ko atatinyaga kwivugira ko arembejwe n’inzara akisabira icyo kurya n’icyo kwambara.
Umunyamakuru yasubiye kumusura asanga ibintu byahindutse kuko yari yamaze kugobokwa n’abagiraneza bamuhaye ibyo kurya ndetse n’ibindi bikoresho.
Ubwo Umunyamakuru yageraga mu rugo rw’uyu mukecuru, yasanze akanyamuneza ari kose amuganirizanya ubwuzu ndetse birambuye, ingingo ishimangira ko koko yari ashonje. Yvuze impamvu y’aka kanyamuneza.
Mu magambo ye y’amashimwe, Nyirabasabose, yagize ati “Umutima wanjye ureze, ndishimye ndishimye, ubu agahinda kari gushira. Nari ndi kurara hasi imvura yagwa ikanyagira none imvura ndayikize, aba bagiraneza Imana ibafashe ibuzurize ibuzurize.”
Munyakazi Jean Claude wo mu Karere ka Kicukiro uyoboye itsinda ryiyemeje gufasha uyu mukecuru, yashimiye RADIOTV10 kuko iki gitangazamakuru ari cyo cyamufashije kumenya uyu mukecuru.
Ati “Numvise binkoze ku mutima mbonye imibereho uyu mubyeyi arimo kandi dusanzwe dukora umurimo wo gufasha no gutabariza abari mu kaga ubwo mbigeza kuri bagenzi banjye dusanzwe dukorana uyu murimo, tubyumva vuba.”
Munyakazi avuga ko yabanje gusura uyu mukecuru agasanga aba mu nzu yangiritse ndetse areba n’ibindi by’ingenzi akeneye.
Ati “Dusanga ubufasha bwa mbere ari uko mukecuru twamuhindurira igisenge tukamuha igisenge cy’amabati kugira ngo abashe kuryama neza kuko turi mu gihe cy’imvura.”
Abaturanyi ba Nyirabasabose bavuga ko bishimiye kuba uyu mukecuru yagobotswe dore ko bari banagaragaje ko akeneye gufashwa.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Ubu turi kubyina kuko uyu muryango ugiye kujya ahantu hagaragara ukishima nk’uko abandi banyarwanda hafi ya bose bishimye.”
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasuye uyu muryango buwizeza ubufasha burimo ubwo kuba uyu mukecuru agiye gushyirwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka izajya imufasha mu mibereho ya buri munsi.
RADIOTV10