Bamwe mu baturage baturiye irimbi rya Bukinanyana riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashengurwa no kubona iri rimbi ryirirwa rikinirwamo umupira, bakavuga ko babona ari ugushinyagurira abahashyinguye.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko urubyiruko rwirirwa rukinira umupira muri iri rimbi, ari igikorwa kigayitse kitari gikwiye kubaho.
Bavuga ko imwe mu misaraba yari ishinze muri iri rimbi, yashaje none n’iyari isigayemo yavuyemo kubera gukinira muri iri rimbi.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Tubona ko bitakagombye kuba bikwiriye, kuko ni nko kubashinyagurira kuko harimo abacu barimo [bashyinguyemo].”
Gusa aba baturage bavuga ko abana babo bagize ikibuga iri rimbi kubera amaburakindi kuko nta handi bafite ho gukinira umupira.
Undi muturage yagize ati “Yego baba bakeneye aho bidagadurira bakahabura, nta kibuga bagira kuko na bo bagifite ntabwo bakinira hariya mu irimbi kuko haba hashyinguyemo abacu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage bakongera umutekano kuri iryo rimbi kugira ngo bahagarike ibikorwa by’ubushinyaguzi birikorerwamo kandi ngo mu gihe hataraboneka ikibuga hafi, urwo rubyiruko rwaba rwifashisha ibindi bibuga biri mu bigo bitandukanye biri hafi aho.
Yagize ati “Aho bakinira haba hahari cyangwa hadahari ntabwo ikibuga cyahinduka ngo kijye aharuhukiye imibiri y’abantu.”
Hashize imyaka igera kuri itatu, irimbi rya Bukinanyana ryari risanzwe ari irimbi rusange ry’akarere ka Musanze rihagaritswe gushyingurwamo kubera ko ryari ryuzuye ryimurirwa muri Mukungwa mu Murenge wa Gacaca, gusa uko iminsi igenda ihita niko iryo rimbi rya Bukinanyana rigenda ryangizwa n’abagizi ba nabi.
Uretse kuba rikinirwamo umupira w’amaguru, ryanahindutse nk’urwuri rw’amatungo hakiyongeraho ibikorwa byo kwangiza, gusenya kwiba no kugurisha ibikoresho biba birimo nk’amatafari n’imisaraba.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10