Umuturage ufite ubumuga bw’ingingo wo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yagiye gucumbika mu kiraro nyuma yo gutabwa n’umugabo we babyaranye abana babiri none imibereho yabo iteye impungenge.
Akimanizanye Providence uba mu Mudugudu wa Rwinzovu muri aka Kagari ka Murago, avuga ko yari umugore wa kabiri nyuma y’uko ubuzima bumukomeranye kuko atagira epfo na ruguru ngo akemera kubana n’uwo mugabo wamusize mu bibazo biruta ibyo yamusanzemo.
Uyu muturage twasanze aba mu kiraro na cyo gishobora kugwa n’isaha n’isaha, yabwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10, avuga ko iyi nzu abamo yari isanzwe ari iy’abarinzi b’imyaka.
Ubwo umunyamakuru yamusuraga, imvura yari iri kujojoba aho iki kiraro cyavaga mu buryo bugaragara ku buryo n’iyo yabonye aho aca incuro, adashobora kubona aho atekera ibyo yabonye.
Ati “Rimwe ndabibona ubundi nkaburara, mbese iyo nabonye utwa nimugoroba ubwo mba natomboye iyo nagize amahirwe Imana ikamfasha imvura ntigwe ngo mbone aho ntutekera ngo mbure n’aho ndyama.”
Abaturanyi b’uyu mubyeyi, na bo bemeza ko imibereho ye ibateye impungenge kuko uretse no kuba aba mu kiraro ariko atabasha no kubona icyo kurya no kugaburira abana be.
Umwe mu baturanyi be yagize ati “Abana n’ubumuga ariko ntakintu tubona afashwa n’ikiraro abamo bamutije kirava imibereho ntakigenda.”
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yavuze ko batari bazi ko hari umuturage wo muri uyu Murenge ufite ikibazo nk’icyo.
Yagize ati “Turi buze gukurikirana tumenye impamvu ariko icyo twemera ni uko nta Munyarwanda muri iki gihe ukwiye kuba ahantu hagayitse nk’aho, turashaka ko tuhamukura tumushakire aho kuba hazima.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10