Musanze: Uko inzoka zajyaga kuvumba mu bukwe rimwe zikaza gutuma umugeni n’umukwe bapfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu gace kamwe ko mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bavuga ko mu bihe byo hambere hari inzoka zatahaga ubukwe bwabaga bwabaye ndetse bakazizimanira ariko ngo hari iyigeze kuza ntibayakira ahubwo barayica bituma n’abari umusore n’umugeni bari bakoresheje ubwo bukwe bapfa.

Umusaza witwa Miruho Evariste w’imyaka 67 y’amavuko wagiranye ikiganiro na Bwiza TV, avuga ko muri aka gace ka Nkotsi na Bikara ubu ni mu Mudugudu wa Barizo, hari inzoka zajyaga zitaha ubukwe kandi ntizigire uwo zibangamira.

Izindi Nkuru

Yatanze n’urugero rw’uwari umusore wo muri ibyo bihe witwa Rwambi wari warongoye, ubukwe bwe bugatahwa n’inshuti n’abavandimwe n’abaturanyi ariko hakaza kuza n’inzoga.

Ati “Inzoka iza kunywa ku nzoga bayishyirira mu muvure ikanywa yarangiza ikigendera.”

Avuga ko umunsi umwe yaje ahitwa Buhanga, ariko abaturage “bayibonye bayivuza amabuye n’inkoni irapfa. Icyo gihe umugeni n’umusore nk’ejo basanze bapfuye.”

Undi witwa Rwamirera Pierre Celestin na we avuga ko amakuru y’inzoka zatahaga ubukwe atari umugani cyangwa amakabyankuru kuko zazaga kenshi.

Ati “Iyo habagaho ubukwe inzoka na yo yarazaga ikanwa, yamara kunywa ikigendera…Nta muntu wabaga wemerewe kuyikubita, iyo byabagaho hapfaga umugeni cyangwa umusore.”

Aba basaza bombi bavuga ko batazi intandaro y’izi nzoka icyakora bagahuriza ku kuba bishobora kuba bifitanye isano n’imigenzo yo hambere y’abo bakomokaho bashobora kuba bari bafitanye imibanire n’izo nzoka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru