Mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, basanze umwana w’imyaka umunani afungiranye mu nzu aboshye amaboko, ababwira ko ari Nyina wabimukoreye amuziza ibiceri 200 Frw.
Ikinyamakuru Mamaurwagasabo dukesha aya makuru, kivuga ko uyu mwanya yasanzwe mu nzu iwabo mu Mudugudu wa Kabaya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa munani n’igice ubwo bumvaga ari gutaka.
Se w’uyu mwana wari hafi aho ari mu murima hinga, ni we wumvise bwa mbere uyu mwana ahita yihutira kujya kureba asanga araboshye ari na bwo yahitaga yiyambaza inzego z’ubuyobozi.
Niyoyita Ally uyobora Akagari ka Cyabagarura yavuze ko uyu mwana bamusanganze aboheshye amaboko inyuma n’imigozi ibiri akavuga ko ari nyina wabimokoreye.
Yagize ati “Umugabo yumvise umwana arimo kurira cyane bafunguye basanga azirikiwe amaboko inyuma ari mu nzu , hanyuma umwana avuga ko nyina ari we wamuziritse amajije amafaranga ibiceri 200.”
Gusa uyu mubyeyi uvugwaho kuba ari we waziritse umwana we utahise aboneka, yahise atangira gushakishwa kugira ngo akorweho iperereza.
Amakuru yavuye mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko basanzwe bafitanye ibibazo by’amakimbirane ndetse ko uyu mubyeyi ukekwaho gukora iki gikorwa kigayitse atakibana n’umugabo we.
Urwego rw’Igihiugu rw’Ubugenzacyaha rwashyikirijwe ikirego na se w’umwana, rwatangiye gukora iperereza.
RADIOTV10