Perezida Kagame yamenyesheje Hichilema wa Zambia ko yageze mu rugo amahoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Kagame Paul wasoje uruzinduko yagiriraga muri Zambia, yashimiye mugenzi we Hakainde Hichilema, amumenyesha ko yageze mu rugo amahoro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Hakainde Hichilema.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema nageze mu rugo amahoro, nifuzaga kugushimira cyane wowe na Madamu uburyo mwatwakiriye n’ibiganiro twagiranye bizatanga umusaruro. Ndabifuriza ibyiza wowe n’Abaturage ba Zambia.”

Perezida Kagame Paul watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri ku wa Mbere tariki ubwo yageraga i Livingstone mu murwa Mukuru w’Ubukerarugendo, yakiriwe na mugenzi we Hakainde Hichilema.

Bahise bagirana ibiganiro byihariye, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

Kuri uwo munsi wa Mbere kandi, Abakuru b’Ibihugu basuye isumo rya Victoria Falls rifite amazi yisuka mu mugezi wa Zambezi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022, Perezida Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema basuye ibice by’ubukerarugendo binyuranye birimo Pariki y’Igihugu ya Musi-O-Tunya iri muri Pariki zikomeye muri Africa ndetse n’Icyanya cy’ubukerarugendo kizwi nka Mukuni Big 5 Safaris kibamo inyamazwa z’inkazi.

Aha ni na ho hafatiwe amashusho n’amafoto agaragaza abakuru b’Ibihugu bari mu ibi bice bibamo inyamaswa z’inkazi zishobora gushyikirana na ba mukerarugendo ntizibarye kubera uburyo zatojwe.

Perezida Kagame yagaragaye ari gukora ku nyamaswa y’inkazi izwi nka Cheetah benshi bita Igisamagwe ikaba mu muryango umwe n’Ingwe zizwiho amakare akomeye.

Ni ifoto yakunzwe na benshi bishimiye uburyo umukuru w’igihugu yagaragaye ari kumwe n’iyi nyamaswa yabyishimiye, bituma bayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Perezida Kagame na Hichilema banasuye ikiraro kiri ku mupaka wa Kazungulu gihuza Zambia na Bostwana.

Kuri iki kiraro, Umukuru w’u Rwanda yateye igiti kuri uyu mupaka kigaragaza ubucuti n’igihango Zambia n’u Rwanda bagiranye.

Perezida Kagame yateye igiti nk’ikimenyetso cy’ubucutu bw’Ibihugu byombi
Umukuru w’u Rwanda yaherekejwe na mugenzi we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru