Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Umuganga ukurikiranyweho kwica uwo yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu

radiotv10by radiotv10
09/03/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Umuganga ukurikiranyweho kwica uwo yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Maniriho Jean de Dieu usanzwe ari umuganga mu ivuriro ry’i Musanze, ukurikiranyweho kwica umukobwa w’imyaka 17 bikekwa ko yari yarateye inda, yasabiwe gufungwa burundu.

Maniriho wari umuganga w’ivuriro ryigenga ryitwa Mpore ryo mu mujyi wa Musanze, akurikiranyweho ibyaha bitatu; ubwicanyi, gusambanya umwana no kugerageza gukuriramo inda undi.

Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bukeka kuri Maniriho Jean de Dieu.

Maniriho Jean de Dieu watawe muri yombi tariki 09 Ugushyingo 2020, akekwaho kwica umwana w’umukobwa witwa Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17 ndetse no kuba yari yatamuteye inda.

Ubushinjacyaha bwahereye ku cyaha cyo gusambanya umwanya, bwavuze ko uregwa yakiyemereye mu Bugenzacyaha ndetse n’icyo kugerageza gukuriramo inda uyu mukobwa witabye Imana.

Umushinjacyaha yavuze ko yemereye Ubugenzacyaha ko yahaye nyakwigendera amafaranga inshuro ebyiri yo kujya gukuramo Inda ngo kuko yari afite undi mukunzi bari bagiye kurushinga bityo ko atashakaga ko hagira ikibirogoya.

Tariki 02 Ugushyingo 2020, umurambo wa Iradukunda Emerence wabonetse mu murima w’umuturage bituma inzego zihaguruka zijya gusaka kwa Maniriho zisangayo umukeka wariho amaraso ndetse bakahasanga n’umugozi usa n’uwari uziritse nyakwigendera.

Hitabajwe ibizamini bya gihanga muri Rwanda Forestique Raboratory bigaragaza ko ayo maraso yabonetse kuri uwo mukeka afitanye isano na nyakwigendera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha byose bikekwa kuri Maniriho bimuhama, busaba Urukiko kubimuhamya rukamukatira gufungwa burundu.

Uregwa akimara guhabwa ijambo ngo avuge ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yahise ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ubwo yabyemereraga Ubugenzacyaha byatewe n’ibikorwa by’ibabazamubiri yakorewe, gusa ntiyagaragaje ibimenyetso.

Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko icyaha cyo gusambanya gishinjwa umukiliya wabo, kitagaragarijwe ibimenyetso bifatika ngo nibura Ubushinjacyaha bugaragaze igihe cyabere n’aho cyakorewe.

Aba banyamategeko kandi bavuze ku cyaha cyo gukuriramo inda undi, bavuga ko umukiliya wabo atari gutanga amafaranga yo kwishyura abaganga ngo bakuriremo inda uriya mukobwa, nyamara Maniriho na we asanzwe ari umuganga.

Banavuze kandi ko umugozi usa n’uwari uziritse nyakwigendera warasanwe kwa Maniriho, bidahagije kwemeza ko ari we wamwishe kuko n’umurambo wa nyakwigendera wabonetse waratangiye kwangirika ndetse ko utigeze unakorerwa ibizamini ubwo wajyanwaga kwa muganga.

Naho ku maraso yagaragaye ku mukeka wasanzwe kwa Maniriho, aba banyamategeko bavuze ko bitumvikana uburyo ayo maraso yaba aya nyakwigendera nyamara ubwo umurambo wabonekaga, byaragaragaraga ko yishwe anizwe ndetse ko nta bikomere yari afite.

Aba banyamategeko kandi basabye Urukiko gutegeka ko ibyangombwa by’amavuko bya nyakwigendera bigaragazwa kugira ngo hamenyekane igihe yavukiye.

Urukiko rwapfundikiye uru rubanza, ruhita rwemeza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 06 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eight =

Previous Post

Bavuga ko batasaniwe inzu kandi Perezida yarabahaye Miliyoni 10 bakanayobona ashyikirizwa ubuyobozi

Next Post

Rurageretse hagati ya Ndimbati n’umukobwa umushinja kumutera inda abanje kumusindisha bakabyarana impanga

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurageretse hagati ya Ndimbati n’umukobwa umushinja kumutera inda abanje kumusindisha bakabyarana impanga

Rurageretse hagati ya Ndimbati n’umukobwa umushinja kumutera inda abanje kumusindisha bakabyarana impanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.