Maniriho Jean de Dieu usanzwe ari umuganga mu ivuriro ry’i Musanze, ukurikiranyweho kwica umukobwa w’imyaka 17 bikekwa ko yari yarateye inda, yasabiwe gufungwa burundu.
Maniriho wari umuganga w’ivuriro ryigenga ryitwa Mpore ryo mu mujyi wa Musanze, akurikiranyweho ibyaha bitatu; ubwicanyi, gusambanya umwana no kugerageza gukuriramo inda undi.
Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bukeka kuri Maniriho Jean de Dieu.
Maniriho Jean de Dieu watawe muri yombi tariki 09 Ugushyingo 2020, akekwaho kwica umwana w’umukobwa witwa Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17 ndetse no kuba yari yatamuteye inda.
Ubushinjacyaha bwahereye ku cyaha cyo gusambanya umwanya, bwavuze ko uregwa yakiyemereye mu Bugenzacyaha ndetse n’icyo kugerageza gukuriramo inda uyu mukobwa witabye Imana.
Umushinjacyaha yavuze ko yemereye Ubugenzacyaha ko yahaye nyakwigendera amafaranga inshuro ebyiri yo kujya gukuramo Inda ngo kuko yari afite undi mukunzi bari bagiye kurushinga bityo ko atashakaga ko hagira ikibirogoya.
Tariki 02 Ugushyingo 2020, umurambo wa Iradukunda Emerence wabonetse mu murima w’umuturage bituma inzego zihaguruka zijya gusaka kwa Maniriho zisangayo umukeka wariho amaraso ndetse bakahasanga n’umugozi usa n’uwari uziritse nyakwigendera.
Hitabajwe ibizamini bya gihanga muri Rwanda Forestique Raboratory bigaragaza ko ayo maraso yabonetse kuri uwo mukeka afitanye isano na nyakwigendera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha byose bikekwa kuri Maniriho bimuhama, busaba Urukiko kubimuhamya rukamukatira gufungwa burundu.
Uregwa akimara guhabwa ijambo ngo avuge ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yahise ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ubwo yabyemereraga Ubugenzacyaha byatewe n’ibikorwa by’ibabazamubiri yakorewe, gusa ntiyagaragaje ibimenyetso.
Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko icyaha cyo gusambanya gishinjwa umukiliya wabo, kitagaragarijwe ibimenyetso bifatika ngo nibura Ubushinjacyaha bugaragaze igihe cyabere n’aho cyakorewe.
Aba banyamategeko kandi bavuze ku cyaha cyo gukuriramo inda undi, bavuga ko umukiliya wabo atari gutanga amafaranga yo kwishyura abaganga ngo bakuriremo inda uriya mukobwa, nyamara Maniriho na we asanzwe ari umuganga.
Banavuze kandi ko umugozi usa n’uwari uziritse nyakwigendera warasanwe kwa Maniriho, bidahagije kwemeza ko ari we wamwishe kuko n’umurambo wa nyakwigendera wabonetse waratangiye kwangirika ndetse ko utigeze unakorerwa ibizamini ubwo wajyanwaga kwa muganga.
Naho ku maraso yagaragaye ku mukeka wasanzwe kwa Maniriho, aba banyamategeko bavuze ko bitumvikana uburyo ayo maraso yaba aya nyakwigendera nyamara ubwo umurambo wabonekaga, byaragaragaraga ko yishwe anizwe ndetse ko nta bikomere yari afite.
Aba banyamategeko kandi basabye Urukiko gutegeka ko ibyangombwa by’amavuko bya nyakwigendera bigaragazwa kugira ngo hamenyekane igihe yavukiye.
Urukiko rwapfundikiye uru rubanza, ruhita rwemeza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 06 Mata 2022.
RADIOTV10