Umuryango wa Kajyambere Silas utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze wari umaze amezi 15 usembera kubera kunyagwa imitungo yawo n’umuzungu, wayisubijwe, uzamura amashimwe ubifashijwemo n’abaturanyi bari barashenguwe n’aka karengane.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Susa muri aka Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, wari waranyazwe umutungo wawo n’umunyamahanga witwa HENDRIK NOORDAM Jan ukomoka mu Buholandi.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye kureba uyu muryango, yasanze uyu muryango n’abaturanyi bawo basazwe n’ibyishimo.
Nyiraromba Agnes wo muri uyu muryango, akibona Camera, yahise atera indirimbo y’amashimwe, ahita yikirizwa n’abaturanyi bari baje kwishimana n’uyu muryango ku bw’iki gitangaza kibabayeho.
Uyu muryango wari wasohowe mu mitungo yawo nabi, wari waragurishije igice cy’isambu n’uwitwa Manene na we agurisha n’uwitwa Igitangaza Anne Marie nyuma uyu aza kuhatsindirwa n’umuzungu witwa HENDRIK NOORDAM Jan ari nawe wahise afata isambu yose ayita iye.
Ati “Bansohoye nabi banyambika n’amapingu nambaye ubusa, ntawe utarabonye amatako yanjye, nuriye pandagari abantu bavuze akamo.”
Uyu mubyeyi avuga ko kuva yasohorwa mu isambu ye inzu ye n’iy’umuhungu ibikorwa byarimo bigasenywa, yagize ihungabana rikomeye ndetse we n’abaturanyi be bavuga ko bishimiye ko ubutabera bwatanzwe mu izina ry’abaturage.
Ati “Nari narahambiriye igitenge mu nda kuko kurya byari byarananiye ku buryo n’uwagiraga ngo ampe agasururu na byo byari byarananiye.”
Urubanza rwasubije uyu muturage umutungo we, rwakijijwe runasomwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuya 09 Werurwe 2022, rwanategetse uwitwa HENDRIK NOORDAM Jan kwishyura uyu muryango indishyi zingana na Miliyoni 4 Frw y’igihombo yabateje ku bwo kumusenyera urugo ndetse na Miliyoni 1 Frw y’indishyi z’akababaro.
Me Ntwali Mugiraneza Jose, umuhesha w’inkiko w’umwuga wari wabukereye aje guhesha uyu muturage umutungo we, yavuze ko yaje kurangiza urubanza ashyira mu bikorwa ibyategetswe n’Urukiko.
Ati “Nje kumuhesha ubutaka bwe nk’uko urukiko rwabitegetse, tumwishyurize indishyi baciwe, hari inzira tugomba gukurikiza nizimara kugera ku musozo azabona ubwishyu bwe.”
Uyu muzungu wari waranyaze imitungo uyu muryango, yari yarubatsemo igipangu n’inzu imwe nto, byose byahise bishyirwa hasi kugira ngo umuturage asubizwe ubutaka bwe.
RADIOTV10