Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

radiotv10by radiotv10
22/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Musanze: Umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza
Share on FacebookShare on Twitter

Itariki yo gutangiriraho ibikorwa byo kwiyamamaza, yabatindiye kugera, babigaragariza mu kuba bamwe mu Banyamusanze batigeze bakangwa n’imbeho, aho mu rukerera inkoko ya mbere ikibika, bafashe urugendo bakerecyeza i Busogo aho bakirira Paul Kagame, Umukandida wa RPF-Inkotanyi.

Mu myambaro y’amabara y’Umuryango RPF-Inkotanyi, ndetse n’ibyapa bihamagarira Abanyarwanda bose kuzahundagazaho amajwi Umukandida Paul Kagame, ni ko aba baturage bagaragaye mu mihanda inyuranye mu Karere ka Musanze.

Nubwo muri uru rukerera imbeho yari yose mu Karere ka Musanze, gakikijwe n’Ibirunga, kakaba kazwiho gukonja cyane, ariko nta muturage wayumvaga kubera morali yari yose, dore ko bari batangiye no gucuranga umuziki wamamaza umukandida wabo.

Bavuga ko bari bategerezanyije amatsiko atagira ingano, iyi tariki yo kugaragariza Perezida Paul Kagame ko itariki y’amatora itinze kugera ubundi bakamwereka ko bazirikana ibyo yabagejejeho muri iyi manda y’imyaka irindwi, ndetse n’izabanje.

Uretse kuba bari batindiwe n’iyi tariki itangirizwaho ibikorwa byo kwiyamamaza, aba baturage bavuga ko bananyotewe no kumva impanuro za Perezida Paul Kagame ndetse bakanamufasha kwiyamamaza, kuko ibigwi bye na bo babizi.

Ngo n’uku kuzinduka iya rubika bajya mu muhanda, ni kimwe mu bimenyetso by’ibikorwa bye, kuko umutekano usendereye ku buryo Umuturarwanda agenda igihe cyose ntacyo yikanga.

Umwe yagize ati “Umunezero turimo ubu, umutekano n’iterambere ni we tubikesha. Rero twiteze ko hari n’ibindi byinshi aduteganyiriza, Imana idufashe gusa azatorwe kandi natwe tumuri inyuma.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Mbere w’iki cyumwe, na we yavuze ko Umuryango wa RPF-Inkotanyi ufite impamba ihagije uzajyana mu bikorwa byo kwiyamamaza, kuko hari byinshi wagaragaje ko ushoboye kurusha abandi bazahatana.

Agaruka kuri bimwe mu byivugira byagezweho, Umukandida wa RPF, yatanze urugero rw’umuturage wavuze ko “aho kwirahira umuntu ugusezeranya Inka, wakwirahira uwayikugabiye.”

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ubwo ni ukuvuga ngo n’uwamusezeranyije cyangwa umusezeranyije ko azayimuha, na we aragira neza ubwo, nibigera kuba azayimuha, ubwo azamwirahira, ariko ntiyibagirwa uwayimuhaye. Ni aho turi, n’uwayiguhaye azakongera indi, cyangwa aguhe n’ibindi birenze ibyo.”

Kuri uyu wa Gatanu, Umuryango RPF-Inkotanyi wasobanuye imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, aho kuri iyi nshuro bitazagera mu Turere twose tw’Igihugu nk’uko byagendaga mu bihe byatambutse.

Ibi byatewe ahanini n’igihe kitari kinini cyo kuziyamamaza, ariko no gutuma abaturage bakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere bikanateza imbere Igihugu cyabo, kandi n’Umukandida Paul Kagame akabasha no gukomeza inshingano zo kuyobora Igihugu.

Ngo itariki y’amatora na yo irabatindiye
Mu muhanda bari bafite morale yo hejuru

Musanze yarimbishijwe mu mabara ya RPF-Inkotanyi

Photos/Kigali Today

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Icyemezo cyafatiwe umunyamakuru w’imyidagaduro waregwaga gukorera urugomo mu kabari cyamenyekanye

Next Post

Igisubizo cya PM w’u Bwongereza ku mahitamo hagati y’icyemezo gikarishye na gahunda y’u Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya PM w’u Bwongereza ku mahitamo hagati y’icyemezo gikarishye na gahunda y’u Rwanda

Igisubizo cya PM w’u Bwongereza ku mahitamo hagati y’icyemezo gikarishye na gahunda y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.