Musanze: Uwari wagiye mu bukwe akabanza kubura bamusanze mu mugezi yapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wari wavuye mu rugo atashye ubukwe wari utuye mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, wari umaze iminsi yarabuze, bamusanze mu mugezi yarapfuye.

Umurambo w’uyu muturage witwa Twizerimana Joseph wari utuye mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Mugari, wabonywe n’abana bari bagiye ku ishuri ubwo bawusangaga mu mu mugezi wa Susa unyura mu Mudugudu wa Kabagabo.

Izindi Nkuru

Abo mu muryango wa nyakwigendera, bavuga ko bamuherukaga ku cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 mu gihe umurambo we wabonetse kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe 2022.

Bavuga ko yari yavuye mu rugo atashye ubukwe bwari bwabereye mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze.

Bamwe mu bari kumwe na nyakwigendera ubwo bavaga mu bukwe, bavuga ko batandukanye, bakayoberwa aho yanyuze.

Umwe mu baturage yagize ati “Baramushatse baramubura bagira ngo yabatanze mu rugo bagezeyo basanga ntawahageze.”

Ababonye umurambo wa nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko yari afite igikomere ku mazuru.

Abaturage bavuga ko bahungabanyijwe n’urupfu rw’uyu mugabo kuko muri aka gace hatari hakunzwe kumvikana impfu nk’izi,  bagasaba ko hakorwa iperereza ku buryo uwo byagaragaraho ko yagize uruhare muri uru rupfu yabihanirwa by’intangarugero.

Umwe muri bo ati “Biragoye kubyakira kuko nk’umuntu wabuze ukamubona yapfuye, ubu ni ikibazo tugize kuko tutatekerezaga ko inaha haba abagizi ba nabi bicana.”

Bakeka nyakwigendera atahise yicwa kuri uriya munsi kuko umurambo we utari wangiritse cyane.

Umuturage ati “Cyane cyane ko yambaye n’imyenda ye uko yakabaye, bigaragaza ko nta mugezi wamutembanye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintentent Alex Ndayisenga yemeje iby’urupfu rw’uyu mugabo, avuga kandi ko RIB ikomeje iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri uru rupfu.

Ati “Mu iperereza ry’ibanze n’amakuru yatanzwe yaba ari umufasha we cyangwa n’inzego z’ibanze, avuga ko nta makimbiranye bari bafitanye.”

Nyakwigendera Twizerimana Joseph, assize umugore n’umwana umwe.

Umurambo wahise ujyanwa na RIB kugira ngo ukorerwe isuzuma

AMAKURU YA TV10

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru