Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we

radiotv10by radiotv10
19/10/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yafatanywe 1 544 000 Frw bikekwa ko yibye umukoresha we yakoreraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.

Uyu mukobwa witwa Claudine, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze nyuma yuko umukoresha we ayiyambaje.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko umukoresha w’uyu mukobwa usanzwe acururiza mu isantere ya Gashangiro, yahaye amakuru Polisi bagahita babikurikirana.

Yagize ati “Yaduhamagaye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo yari agiye kujya ku kazi yarebye mu gikapu cye, asanga haraburamo amafaranga, abaze ayari asigaye asanga havuyemo angana na 1 675 000 Frw, acyeka ko yibwe n’umukozi we wo mu rugo.”
SP Alex Ndayisenga yakomeje avuga ko Polisi yahise ikora igikorwa cyo gusaka uyu mukobwa aho yararaga, bakamusangana ayo mafaranga.

Ati “Biza kugaragara ko hari amafaranga yari yahishe mu mwenda wa matola araraho no mu isakoshi ye, yose hamwe angana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 544 Frw.”

SP Alex Ndayisenga avuga ko uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi, ashima uwatanze amakuru kugira ngo uyu mukobwa afatwe ataratoroka.
Uwafashwe ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Cyuve nyuma yuko Polisi imushyikirije uru rwego kugira ngo rukore iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

Rubavu: Abataramenyekana baje bitwaje intwaro gakondo batemye abarimo abacunga umutekano

Next Post

Hatangiye gukusanywa inkunga y’umukecuru wihebeye Amavubi wagaragaye ko ariho mu buzima butanejeje

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangiye gukusanywa inkunga y’umukecuru wihebeye Amavubi wagaragaye ko ariho mu buzima butanejeje

Hatangiye gukusanywa inkunga y’umukecuru wihebeye Amavubi wagaragaye ko ariho mu buzima butanejeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.