Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko asenyewe n’uwiyita umuyobozi

radiotv10by radiotv10
17/05/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko asenyewe n’uwiyita umuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko inzu yabagamo isenywe n’umuturage wiyita umuyobozi.

Uyu muturage witwa Nzayisenga Cyprien wo mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Rungu Umurenge wa Gataraga yabwiye RADIOTV10 ko yasenyewe n’umugabo uvuga ko ari umuyobozi w’abikorera mu Kagari akaba ashinzwe n’Amajyambere mu Mudugudu.

Nzayisenga avuga ko uyu muturage wamusenyeye yajyanye ibiti byari byubatse inzu ye akajya kubikoresha mu bikorwa byo gushingisha ikigage.

Ati “Amabati barayafashe barayajyana, nihaye kuvuga ikibazo cyanjye mu nama, baramfata banjyana mu Kinigi baramfunga.”

Nyuma y’uko inzu ye yari imaze gusenywa, uyu mugabo avuga ko yatangiye inzira y’umusaraba n’ubu akinyuramo kuko yatangiye kuba mu bwiherero bwari busigaye.

Ati “Ndibuka neza ko narangije imyaka ibiri ndyama muri wese, noneho nyuma yaho baranga, ba Mudugudu barayisenye n’amabati barajyana, ibisima barasandaguza.”

Uyu muturage avuga ko iyo bwije areba aho yikinga kuko adafite aho arambika umusaya.

Cyprien avuga ko ubuzima bumugoye

Abaturage baturanye n’uyu muturage bavuga ko yari yubakiwe na Leta kuko asanzwe ari mu batishoboye, ariko ko yagize ibyago inzu ye igasenywa n’umuswa.

Bavuga ko bababazwa n’umuturanyi wabo kuko nyuma y’uko ahuye n’ibi byago, ubuyobozi bwisubije isakaro aho kugira ngo bwongere bumwubakire.

Umwe yagize ati “N’ubwiherero yararagamo yari isigaye muri icyo kibanza na yo barayisenye ivaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza avuga ko uyu muturage yagaragaje imyitwarire idahwitse yo gushaka kugurisha amabati n’inzugi byari biri kuri iyi nzu yubakiwe na Leta.

Ati “Nubwo afite iyo myitwarire ntabwo twamureka ngo agumye kurara mu mazu nk’ayo adahesheje umuntu agaciro, tuzongera twubake inzu tuyisakare.”

Abaturanyi bavuga ko bababajwe n’imibereho ya mugenzi wabo

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Prince Kid agiye kwambara iroza, urukiko rwemeje ko afungwa ukwezi

Next Post

RDF na UPDF mu cyerekezo gishya: Ubutasi ku mpande zombi bwasinyanye amasezerano

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF na UPDF mu cyerekezo gishya: Ubutasi ku mpande zombi bwasinyanye amasezerano

RDF na UPDF mu cyerekezo gishya: Ubutasi ku mpande zombi bwasinyanye amasezerano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.