Umuturage wo mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko inzu yabagamo isenywe n’umuturage wiyita umuyobozi.
Uyu muturage witwa Nzayisenga Cyprien wo mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Rungu Umurenge wa Gataraga yabwiye RADIOTV10 ko yasenyewe n’umugabo uvuga ko ari umuyobozi w’abikorera mu Kagari akaba ashinzwe n’Amajyambere mu Mudugudu.
Nzayisenga avuga ko uyu muturage wamusenyeye yajyanye ibiti byari byubatse inzu ye akajya kubikoresha mu bikorwa byo gushingisha ikigage.
Ati “Amabati barayafashe barayajyana, nihaye kuvuga ikibazo cyanjye mu nama, baramfata banjyana mu Kinigi baramfunga.”
Nyuma y’uko inzu ye yari imaze gusenywa, uyu mugabo avuga ko yatangiye inzira y’umusaraba n’ubu akinyuramo kuko yatangiye kuba mu bwiherero bwari busigaye.
Ati “Ndibuka neza ko narangije imyaka ibiri ndyama muri wese, noneho nyuma yaho baranga, ba Mudugudu barayisenye n’amabati barajyana, ibisima barasandaguza.”
Uyu muturage avuga ko iyo bwije areba aho yikinga kuko adafite aho arambika umusaya.
Abaturage baturanye n’uyu muturage bavuga ko yari yubakiwe na Leta kuko asanzwe ari mu batishoboye, ariko ko yagize ibyago inzu ye igasenywa n’umuswa.
Bavuga ko bababazwa n’umuturanyi wabo kuko nyuma y’uko ahuye n’ibi byago, ubuyobozi bwisubije isakaro aho kugira ngo bwongere bumwubakire.
Umwe yagize ati “N’ubwiherero yararagamo yari isigaye muri icyo kibanza na yo barayisenye ivaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza avuga ko uyu muturage yagaragaje imyitwarire idahwitse yo gushaka kugurisha amabati n’inzugi byari biri kuri iyi nzu yubakiwe na Leta.
Ati “Nubwo afite iyo myitwarire ntabwo twamureka ngo agumye kurara mu mazu nk’ayo adahesheje umuntu agaciro, tuzongera twubake inzu tuyisakare.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10