Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga
Share on FacebookShare on Twitter

Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba, Ngendahayo Emmanuel arahamagarira abaturage gukora cyane no gukoresha neza inkunga abatishoboye bahabwa, kugira ngo birinde gusabiriza, cyangwa gusubira inyuma ngo bazakomeze gutegera amaboko abaterankunga.

Ni mu gikorwa cyo koroza amatungo abaturage bo muri Diyoseze ya Byumba, cyakozwe n’iri Torero rya EAR, risanzwe rifasha abaturage bo mu gace ka Kibari mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Aka gace kari gafite umubare munini w’abaturage bakennye, ndetse kakaba gatumwemo n’imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka irenga 200.

Muri uyu mwaka, abayoboye b’iri Torere ry’Abangilikani, bakoze ibikorwa bigamije guteza imbere aka gace, birimo kubaka Ikigo Nderabuzima, ibibuga by’imyidagaduduro ndetse barimo n’ibigo by’amashuri.

Nsengimana Anastase, umwe mu baturage batuye muri aka gace, avuga ko bashima ibyakozwe n’iri torero, bikomeje guhindura imibereho yabo.

Ati “Aka gace barakubatse na n’ubu imirimo iracyakomeje, ni byiza turabashimira ndetse twiteguye kubonamo akazi.”

Iyi diyoseese ya Byumba y’itorero abangikani, isanzwe ifitanye imikoranire n’Abangilikani bo muri Leta Zunze Ubumwe za AmeriCa muri leta ya Corolado Spring mu guteza imbere aka gace ka kibarI.

Pasteri Kenny Robertson wo muri Cororado Spring yagize ati ”Imyaka 20 irashize dukoranye n’itorero Angilikani ry’u Rwanda, twabayeho kubera Itorero Angilikani ry’ u Rwanda dufite kugaruka tugashimira ubufatanye dufitanye. Twubakanye Ikigo Nderabuzima cya Ruhenda kugira ngo abaturage babone aho bivuriza, inzu mberabyombi Salle igiye kuzura n’ibigo by’amashuri y’imyuga, abaturage bazigiramo kugira ngo bagire ubumenyi, babone imirimo babeho mu buzima bwiza. Ubuzima bwiza ni bwo Imana itwifuriza kubamo.”

Bamwe mu bagabiwe inka ku bufatanye bwa Diyoseze ya Byumba n’iri Torero ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, bavuga ko aya matungo agiye kubahindurira ubuzima, akabafasha kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere.

Basabire Angelique yagize ati “Ubu ngiye kubona ifumbire n’amata yo guha abana kugira ngo bazagira ikibazo cy’igwingira.”

Musenyeri wa Diyose EAR Byumba, Ngendahayo Emmanuel avuga ko nk’Itorero bafite inshingano zo kubwiriza ubutumwa bwiza mu baturage ariko bakanabafasha kugira imibereho myiza.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukura amboko mu mifuka bagakora kugira ngo birinde ko ejo hazaza bazasabiriza cyangwa aba bahawe aya matungo bakazakomeza gutegera amaboko abaterankunga.

Ati “Turabwira abaturage ko ibikorwa tuba twabahaye n’ibyo dukorana babyiteho, ibyo twabahaye mu ngo babifate neza bareke kubigurisha, Hanyuma na bo bazibuke no gufasha kuko hari abo tuba twahaye amatungo bakwiye kuziturira abandi, ubwo ni umuco mwiza wo gusangira no gusabana. Hanyuma icyakabiri ibi ni ibikorwa bizabaha ubushobozi bwabo bwo kwirwanaho badakomeje gusabiriza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste arashima uruhare rw’Abangilikani mu guteza imbere aka gace ka Kibali kuko bifasha Leta mu ntego yihaye mu gukura abaturage mu bukene.

Ati “Kuba baratekereje ku byateza abaturage imbere ku bikorwa remezo bubatse birimo ivuriro rya Ruhenda, ikibuga cyiza cy’umupira w’amaguru, inzu mberabyombi ndetse no gutekereza guha abaturage amatungo abafasha kwiteza imbere, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi birimo no kurwanya indwara zitandura mu marushanwa yo kwiruka ni ibintu dushama cyane.”

Gahunda ya ‘Run With Rwanda’ y’Abangilikani bo mu Rwanda i Gicumbi no muri America muri Colorado imaze kuzamura n’imyumvire y’abaturage mu gukora imyitozo ngororamubiri, aho abasaza n’abakecuru biruka kugira ngo barwanye indwara zitandura.

Bamwe borojwe inka

Abandi borozwa amatungo magufi
Hari n’abahawe amabati yo gusakaza inzu zabo

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 18 =

Previous Post

Venezuel: Hamenyekanye ibyavuye mu matora yari ahanganishije Perezida n’utavuga rumwe n’ubutegetsi

Next Post

Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.