Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba, Ngendahayo Emmanuel arahamagarira abaturage gukora cyane no gukoresha neza inkunga abatishoboye bahabwa, kugira ngo birinde gusabiriza, cyangwa gusubira inyuma ngo bazakomeze gutegera amaboko abaterankunga.
Ni mu gikorwa cyo koroza amatungo abaturage bo muri Diyoseze ya Byumba, cyakozwe n’iri Torero rya EAR, risanzwe rifasha abaturage bo mu gace ka Kibari mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.
Aka gace kari gafite umubare munini w’abaturage bakennye, ndetse kakaba gatumwemo n’imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka irenga 200.
Muri uyu mwaka, abayoboye b’iri Torere ry’Abangilikani, bakoze ibikorwa bigamije guteza imbere aka gace, birimo kubaka Ikigo Nderabuzima, ibibuga by’imyidagaduduro ndetse barimo n’ibigo by’amashuri.
Nsengimana Anastase, umwe mu baturage batuye muri aka gace, avuga ko bashima ibyakozwe n’iri torero, bikomeje guhindura imibereho yabo.
Ati “Aka gace barakubatse na n’ubu imirimo iracyakomeje, ni byiza turabashimira ndetse twiteguye kubonamo akazi.”
Iyi diyoseese ya Byumba y’itorero abangikani, isanzwe ifitanye imikoranire n’Abangilikani bo muri Leta Zunze Ubumwe za AmeriCa muri leta ya Corolado Spring mu guteza imbere aka gace ka kibarI.
Pasteri Kenny Robertson wo muri Cororado Spring yagize ati ”Imyaka 20 irashize dukoranye n’itorero Angilikani ry’u Rwanda, twabayeho kubera Itorero Angilikani ry’ u Rwanda dufite kugaruka tugashimira ubufatanye dufitanye. Twubakanye Ikigo Nderabuzima cya Ruhenda kugira ngo abaturage babone aho bivuriza, inzu mberabyombi Salle igiye kuzura n’ibigo by’amashuri y’imyuga, abaturage bazigiramo kugira ngo bagire ubumenyi, babone imirimo babeho mu buzima bwiza. Ubuzima bwiza ni bwo Imana itwifuriza kubamo.”
Bamwe mu bagabiwe inka ku bufatanye bwa Diyoseze ya Byumba n’iri Torero ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, bavuga ko aya matungo agiye kubahindurira ubuzima, akabafasha kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere.
Basabire Angelique yagize ati “Ubu ngiye kubona ifumbire n’amata yo guha abana kugira ngo bazagira ikibazo cy’igwingira.”
Musenyeri wa Diyose EAR Byumba, Ngendahayo Emmanuel avuga ko nk’Itorero bafite inshingano zo kubwiriza ubutumwa bwiza mu baturage ariko bakanabafasha kugira imibereho myiza.
Yaboneyeho gusaba abaturage gukura amboko mu mifuka bagakora kugira ngo birinde ko ejo hazaza bazasabiriza cyangwa aba bahawe aya matungo bakazakomeza gutegera amaboko abaterankunga.
Ati “Turabwira abaturage ko ibikorwa tuba twabahaye n’ibyo dukorana babyiteho, ibyo twabahaye mu ngo babifate neza bareke kubigurisha, Hanyuma na bo bazibuke no gufasha kuko hari abo tuba twahaye amatungo bakwiye kuziturira abandi, ubwo ni umuco mwiza wo gusangira no gusabana. Hanyuma icyakabiri ibi ni ibikorwa bizabaha ubushobozi bwabo bwo kwirwanaho badakomeje gusabiriza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste arashima uruhare rw’Abangilikani mu guteza imbere aka gace ka Kibali kuko bifasha Leta mu ntego yihaye mu gukura abaturage mu bukene.
Ati “Kuba baratekereje ku byateza abaturage imbere ku bikorwa remezo bubatse birimo ivuriro rya Ruhenda, ikibuga cyiza cy’umupira w’amaguru, inzu mberabyombi ndetse no gutekereza guha abaturage amatungo abafasha kwiteza imbere, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi birimo no kurwanya indwara zitandura mu marushanwa yo kwiruka ni ibintu dushama cyane.”
Gahunda ya ‘Run With Rwanda’ y’Abangilikani bo mu Rwanda i Gicumbi no muri America muri Colorado imaze kuzamura n’imyumvire y’abaturage mu gukora imyitozo ngororamubiri, aho abasaza n’abakecuru biruka kugira ngo barwanye indwara zitandura.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10