Perezida Yoweri Kaguta Museveni acyumva ko umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasezeye mu Gisirikare, yahise amuhamagara amusaba kwisubiraho kuri iki cyemezo, akaguma muri UPDF.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha aya makuru, kivuga ko Perezida Museveni yagiriye inama Umujyanama we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera mu gisirikare.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, mu buryo butunguranye, Lt Gen Muhoozi yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ko nyuma y’imyaka 28 ari mu Gisirikare yafashe icyemezo cyo gusezera.
Ubutumwa bwe bwagiraga buti “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu Gisirikare ntagereranywa, Igisirikare cya mbere ku Isi, nishimiye kumenyesha isezera ryanjye.”
Yakomeje avuga ko mu gihe yari mu Gisirikare we na bagenzi be bageze kuri byinshi. Ati “Ngomba urukundo n’icyubahiro abo bagabo n’abagore bose kubera kugera kuri ibyo byiza ku bwa Uganda.”
Chimpreports ivuga ko amakuru yizewe yamenye ari uko nyuma y’ubu butumwa bwa Muhoozi, Ise Museveni yahise amuhamagara akamusaba kuguma mu gisirikare.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Muhoozi yifuza kuva mu gisirikare ku myaka 47 y’amavuko kandi yaragihiriwemo kuko yagiye azamurwa mu mapeti mu buryo bwihuse akanakigiriramo imyanya y’ubuyobozi inyuranye.
Gusa bamwe bavuga ko ari guca amarenga y’amakuru yakunze kuvugwa ko azasimbura se ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2026.
RADIOTV10