Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, wari umaze iminsi arwaye COVID-19, yatangaje ko ibipimo byagaragaje ko yakize, ariko avuga ko bamusuzumye bagasanga afite ikibazo gishingiye ku mirire mibi, ku buryo na we byamutunguye.
Museveni wari umaze icyumweru n’igice ari mu kato yishyizemo nyuma yo gusuzumwa bagasanga arwaye COVID-19, yatangaje ko ubu bamusuzumye bagasanga mu mubiri we, atagifite ubwandu bw’iyi ndwara yigeze kuba icyorezo ku Isi.
Muri ubu burwayi yagereranyije nk’urugamba, Museveni yavuze ko ubu “ndi uwatsinze urugamba rw’umwanzi. Iminsi yari ishize ari 11 kuva natangira urugamba ku itariki ya 07 Kamena 2023 ubwo natangazaga ijambo ry’Igihugu.”
Museveni wagarutse ku buryo bamusanzemo iyi ndwara, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya mu kato mu gace ka Kololo kugira ngo yitarure umuryango we.
Yashimiye abagiye bamwoherereza ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba, ndetse n’abaganga bamubaye hafi muri ubu burwayi bwe.
Yavuze ko yakurikiranye iby’iyi ndwara kuva yakwaduka ku Isi, ku buryo hari abitabaga Imana kubera kubura Vitamin D, akaba ari na byo byatumye na we asaba umuganga we Atwiine kureba ingango yayo mu mubiri we.
Ati “Mu buryo ntatekerezaga!! Ibipimo bya Vitamin D byari hasi cyane, yewe n’ibya Vitamin B12 byari biri hasi ndetse n’ibindi. Mutekereze kuba Perezida wa Uganda, afite ikibazo cy’imirire mibi ku buryo byanageraho bimugiraho ingaruka ku buzima bwe. Nahise ntangira gufata vitamin ndetse mu gihe gito zitangira kwiyongera.”
Museveni yakomeje yibaza icyabaye kugira ngo ibipimo bya Vitamini bye bijye hasi, ati “ese ni uko mbuze amafaranga yo kugura indyo yuzuye? Oya. Ahubwo ni uko umuntu abaho adakora ibyo akwiye gukora ndetse no kudakora ibyo akwiye gukora.”
Museveni yakomeje asaba abakora mu rwego rw’ubuvuzi kumara umwanya bakangurira abantu kwirinda indwara, kurusha gutegereza ko abantu bazarwara ngo bajye kwivuza.
Muri iyi baruwa ndende, Museveni uvuga ko ubu nta Covid-19 akirwaye, yasoje avuga ko yabaye ahagaritse kwambara agapfukamunwa kuko karimo kamutera ibibazo.
RADIOTV10