Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni wari urwaye Covid-19 yatangaje inkuru nziza n’icyamutunguye atakekaga ko cyamubaho nka Perezida

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni wari urwaye Covid-19 yatangaje inkuru nziza n’icyamutunguye atakekaga ko cyamubaho nka Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, wari umaze iminsi arwaye COVID-19, yatangaje ko ibipimo byagaragaje ko yakize, ariko avuga ko bamusuzumye bagasanga afite ikibazo gishingiye ku mirire mibi, ku buryo na we byamutunguye.

Museveni wari umaze icyumweru n’igice ari mu kato yishyizemo nyuma yo gusuzumwa bagasanga arwaye COVID-19, yatangaje ko ubu bamusuzumye bagasanga mu mubiri we, atagifite ubwandu bw’iyi ndwara yigeze kuba icyorezo ku Isi.

Muri ubu burwayi yagereranyije nk’urugamba, Museveni yavuze ko ubu “ndi uwatsinze urugamba rw’umwanzi. Iminsi yari ishize ari 11 kuva natangira urugamba ku itariki ya 07 Kamena 2023 ubwo natangazaga ijambo ry’Igihugu.”

Museveni wagarutse ku buryo bamusanzemo iyi ndwara, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya mu kato mu gace ka Kololo kugira ngo yitarure umuryango we.

Yashimiye abagiye bamwoherereza ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba, ndetse n’abaganga bamubaye hafi muri ubu burwayi bwe.

Yavuze ko yakurikiranye iby’iyi ndwara kuva yakwaduka ku Isi, ku buryo hari abitabaga Imana kubera kubura Vitamin D, akaba ari na byo byatumye na we asaba umuganga we Atwiine kureba ingango yayo mu mubiri we.

Ati “Mu buryo ntatekerezaga!! Ibipimo bya Vitamin D byari hasi cyane, yewe n’ibya Vitamin B12 byari biri hasi ndetse n’ibindi. Mutekereze kuba Perezida wa Uganda, afite ikibazo cy’imirire mibi ku buryo byanageraho bimugiraho ingaruka ku buzima bwe. Nahise ntangira gufata vitamin ndetse mu gihe gito zitangira kwiyongera.”

Museveni yakomeje yibaza icyabaye kugira ngo ibipimo bya Vitamini bye bijye hasi, ati “ese ni uko mbuze amafaranga yo kugura indyo yuzuye? Oya. Ahubwo ni uko umuntu abaho adakora ibyo akwiye gukora ndetse no kudakora ibyo akwiye gukora.”

Museveni yakomeje asaba abakora mu rwego rw’ubuvuzi kumara umwanya bakangurira abantu kwirinda indwara, kurusha gutegereza ko abantu bazarwara ngo bajye kwivuza.

Muri iyi baruwa ndende, Museveni uvuga ko ubu nta Covid-19 akirwaye, yasoje avuga ko yabaye ahagaritse kwambara agapfukamunwa kuko karimo kamutera ibibazo.

Museveni ubu ni muryerye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + twenty =

Previous Post

Amavubi ko amenyereweho gutsindwa kuki ubu byabaye nko guca inka amabere?

Next Post

Abanyamakuru b’ibirangirire mu Rwanda bahuriye mu kiganiro nabo bahatwa ibibazo (VIDEO)

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyamakuru b’ibirangirire mu Rwanda bahuriye mu kiganiro nabo bahatwa ibibazo (VIDEO)

Abanyamakuru b’ibirangirire mu Rwanda bahuriye mu kiganiro nabo bahatwa ibibazo (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.