Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amavubi ko amenyereweho gutsindwa kuki ubu byabaye nko guca inka amabere?

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Amavubi ko amenyereweho gutsindwa kuki ubu byabaye nko guca inka amabere?
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga, nta yindi ntero uretse benshi bijujutira kuba ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye kubaraza nabi, igatsindwa na Mozambique, igahita isezererwa mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Gutsindwa ku ikipe y’Igihugu si bishya, ariko ubu bwo byazamuye uburakari bwa benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2023, ikipe ya Mozambique yatsindiye u Rwanda kuri Sitade ya Huye, ibitego 2-0.

Wari umukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda L mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, ariko uwo kwishyura Amavubi yawutsinzwe bisa n’ibyize akadomo ku cyizere cyo kuba ikipe y’igihugu Amavubi yazerekeza muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

Muri iri tsinda, Senegal ni yo iyoboye n’amanota 13 ndetse ni nayo yonyine yamaze gukatisha itike. Ikipe y’igihugu ya Mozambique ni iya 2 n’amanota 7, Benin ni iya 3 n’amanota 5, naho u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota 2 gusa.

Kuva 2004 ubwo Amavubi aheruka kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, kubona tike yo gusubirayo byakomeje kwanga n’ubu biranze.

Nyuma y’uyu mukino wabonetsemo igitego cyaturutse kuri umwe muri ba myugariro b’Abamuvubi, Manzi Thierry, abakunzi ba ruhago ndetse n’abandi mu ngeri zinyuranye, bagaragaje umujinya wo kuba Ikipe yabo yongeye kubabaza.

Ni umujinya bigaragara ko bari bafite icyizere ko iyi kipe igiye gukinira ku kibuga cyayo, ndetse yariteguye bihagije, yashoboraga gutsinda.

Nanone kandi benshi bashingira ku byatangajwe n’abakinnyi ndetse n’umutoza wabo ubwo biteguraga uyu mukino, ko biteguye gukora ibishoboka byose, bagatsinda uyu mukino, bavugaga ko ari nka final kuri bo.

Ariko nanone ntarwabura kuvuga ko uyu mujinya ushingiye ku nyota Abanyarwanda bafite yo kongera kubona ikipe yabo yongera gutsinda, cyangwa ikaba yasubira mu Gikombe cya Afurika.

Minisitiri muri Sitade

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. haba janvier says:
    2 years ago

    gusa birababaje cyane buri wese ufite ubunyarwanda yababara .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fourteen =

Previous Post

Uwagarukiye ku mva bagiye kumushyingura ari muzima ubu noneho ibye ni amarira

Next Post

Museveni wari urwaye Covid-19 yatangaje inkuru nziza n’icyamutunguye atakekaga ko cyamubaho nka Perezida

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Museveni wari urwaye Covid-19 yatangaje inkuru nziza n’icyamutunguye atakekaga ko cyamubaho nka Perezida

Museveni wari urwaye Covid-19 yatangaje inkuru nziza n’icyamutunguye atakekaga ko cyamubaho nka Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.