Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, uheruka mu Rwanda, yavuze ko yishimiye urwenya yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwigishije ijambo rishya “Abachouu”.
Louise Mushikiwabo wari mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yari yitabiriye umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi wabaye tariki 02 Nzeri 2022, yanagiranye ikiganiro cyuje urwenya ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto yafashwe ubwo yari ageze ahabereye umuhango wo Kwita Izina, yagize ati “Ab’iwacu muraho!! Site yitwa urukumbuzi.com murayizi? [yashakaga kugaragaza ko yari akumbuye u Rwanda]”
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Rodrigue Izy yahise amusubiza agira ati “Hariya wanditse ngo Ab’iwacu basigaye bahashyira ijambo ngo Aba chouuuu.”
Mushikiwabo ukunze kuganira ku mbuga nkoranyambaga, yahise agira ati “Murakoze kumpa update y’imvugo igezweho. Ariko se umuchouuuu wa kweli kweli mumwita nde?”
Iri jambo Umuchou rinagezweho muri iyi minsi mu mvugo z’abakiri bato baba berekana ko bakundana, Mushikiwabo yahise arifata ndetse ubu yamaze no kurisanisha n’izina rye.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, yagize ati “Rubyiruko, uruto n’urwo tungana, nabonye abibaza niba nsoma commentaires (ibitekerezo) zanyu, mbashimiye ibiganiro n’urwenya twasangiye muri iyi weekend yo Kwita Izina! Ubu nageze mu mahanga mu yindi mirimo mu Bihugu bya Francophonie byo mu nyanja y’Ubuhinde. Twikomereze imihigo! Mushikiwabachouuuu.”
Mushikiwabo wise Umwana w’Ingabo izina rya Turikumwe, yagarutse ku mvugo yakoresheje ubwo yari agiye kuyobora OIF, agasezeranya Abanyarwanda ko azakomeza kubaba hafi.
Icyo gihe yakoresheje ijambo ry’Igifaransa ‘on est ensamble’ ryanamamaye cyane, rigakoreshwa na benshi muri icyo gihe.
RADIOTV10