Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mvukiyehe Juvenal wujuje imyaka ibiri ari Perezida wa Kiyovu Sports, yanditse asaba kwegura ku mwanya wo kuyobora iyi kipe yajemo muri 2020 ayizeza ko muri uwo mwaka ayihesha igikombe cya shampiyona.

Tariki 27 Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal yari yatorewe kuyobora Kiyovu Sports, atsinze ku majwi 100% dore ko yari n’umukandida rukumbi.

Izindi Nkuru

Icyo gihe yiyamariza kuyobora iyi kipe, yari yayizeje kuyiha ibishoboka byose ku buryo yagombaga kwegukana igikombe cya shampiyona y’uwo mwaka.

Muri uwo mwaka w’imikino, Kiyovu Sports ni imwe mu makipe itarahiriwe kuko yatsinzwe imikino myinshi mu gihe yari yaraguze abakinnyi benshi bakomeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, nyuma y’imyaka ibiri yuzuye, Mukiyehe Juvenal ari Perezida wa Kiyovu, yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, yegura kuri uyu mwanya.

Yatangiye iyi baruwa avuga ko yeguye ku bw’impamvu ze bwite “no ku mpamvu yindi yuko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje, bityo nkaba mbikoze kugira ngo mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 01/10/2022 mube mwabigeza mu nteko rusange hashakwe abandi bafata uwo mwanya.”

Mvukiyehe yasoje iyi baruwa ye avuga ko yiteguye kuzamara amezi abiri amenyereza uzamusimbura ndetse ko azamufasha kugira ngo iyi kipe ikomeze gutera imbere.

Uyu munyemari Mvukiyehe, wabaye Perezida wa Kiyovu bitavugwaho rumwe n’abari basanzwe baba hafi iyi kipe, yakunze kuvuga ko ashaka ko iyi kipe ijya ku rwego rw’ubucuruzi cyane kurusha uko yaba iyo gutanga ibyishimo ku bayikunda.

Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, Kiyovu Sports yawusoje iri ku mwanya wa kabiri ikurikira APR FC yegukanye iki gikombe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru