Abana b’amakipe y’u Rwanda yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Paris Saint Germain (PSG Academy World Cup), arimo iyegukanye igikombe itsinze iya Brazil, bageze mu Rwanda bakiranwa ubwuzu n’abarimo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Bagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri gusa ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 yegukanye Igikombe muri iri rushanwa, bigahesha ishema u Rwanda.
Iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Isi, yashimwe na benshi bavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda zikwiye guhita zifatiraho zigategura aba bana bakazavamo abazakinira ikipe y’Igihugu ubu idahagaze neza kubera kudatanga umusaruro ushimishije.
Aba bana bageze ku Kibuge cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, baje bafite igikombe cyabo begukanye ndetse n’ibindera ry’Igihugu, bari kumwe n’abatoza bajyanye.
Binjiye mu kibuga cy’Indege ahasanzwe hakirirwa abashyitsi bururutse mu ndege, basanga bategerejwe n’abantu benshi barimo abana bagenzi babo bari baje kubakira ndetse n’abayobozi b’inzego zishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Muhire Henry Brulart.
Aba bana begukanye igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG, tariki 23 Gicurasi 2022 ubwo batsindaga ikipe yari ihagarariye Brazil, bakuriwe ingofero na benshi kubera ubuhanga bwabo mu mikinire.
Bageze ku mukino wa nyuma babanje kunyagira amakipe yari ahagarariye Ibihugu bitandukanye nka Qatar batsinze ibitego 6-0, banatsinda iya Korea ibitego 4-0.
Bari banatsinze kandi ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America ibitego 5-1 ndetse n’u Bufaransa 3-0.
Muri 1/2 cy’iri rushanwa, aba bana banatsinze ikipe yari ihagarariye Misi iyitsinda ibitego aho bayitsinze ibitego 3-2.
RADIOTV10