Perezida Paul Kagame avuga ko akiri muto, yabonaga ibibazo byari byugarije Umugabane wa Afurika byumwihariko ibyari mu Gihugu yavukiyemo akaza kukivamo akiri muto akajya kuba impunzi afite imyaka ine, ariko ko uko yagiye akura, we na bagenzi be, bagiye batekereza icyakorwa kugira ngo babisohokemo.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Youth Connekt’ ryateraniye i Kigali ryitabiriwe n’Urubyiruko ruturutse mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.
Umukuru w’u Rwanda wagarutse ku bibazo byakunze kugaragara ku Mugabane wa Afurika, n’icyakorwa kugira ngo bikemuke, yavuze ko akiri muto cyane, “atari afite ijisho ryo gusesengura ibibazo, ariko ko yabonaga ko bihari.”
Ati “Ikibazo narakibonaga, ariko sincyumve. Ibibazo narabibonaga, nabibagamo, byamfashe igihe kugira ngo mbona ko ibi bintu bidakwiye kuba biriho ku bantu barimo nanjye ubwanjye, ndetse uko nagiye nkura, nagiye mbona ko hari ikigomba gukorwa.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko icyo gihe yabonye ko kuba hari icyakorwa, bitareba abandi bantu, uretse abari mu ibyo bibazo na we arimo.
Yagarutse ku mateka ye bwite, aho umuryango we wahunze ibibazo byari mu Rwanda by’ubutegetsi bwariho icyo gihe bwatotezaga Abanyarwanda bo mu bwoko bumwe, aho we yari afite imyaka ine y’amavuko.
Ati “Urumva ko mu myaka ine, mu by’ukuri nta byinshi natekerezaga ku byariho biba. Icyo gihe ni bwo umuryango wanjye wagiye mu buhungiro, uhunga iki Gihugu, kandi rwose icyo gihe umuryango wanjye wari umeze neza ugereranyije n’imibereho y’icyo gihe, ntakibazo wari ufite ariko twisanze turi impunzi mu kindi Gihugu.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yabaye impunzi akiri muto, ariko ko ibyo abisangiye n’abandi benshi babaye muri ubu buzima bw’ubuhunzi kubera ibibazo byariho byari bishingiye ku butegetsi bubi bwariho mu Rwanda icyo gihe.
Yavuze ko mu gukurira muri ubwo buzima bw’ubuhunzi, byanatumye batangira gufata amasomo bakiri bato kuko batangiye gutekereza icyakorwa.
Ati “Byumwihariko ikibazo nibazaga icyo gihe, nkanabaza umubyeyi wanjye ubwo nari mfite imyaka 12, naramubazaga nti ‘ariko twakoze iki?, kubera iki turi hano?’ twari mu nkambi y’impunzi turya ari uko baduhaye irasiyo twabonaga buri cyumweru,…”
Byari ibibazo bya politiki, bigiye birimo uruvangitirane rw’ibindi birimo iby’amateka y’ubukoloni, ibyo mu bihe by’ubwigenge, byose byagiye bituma batekereza icyakorwa.
Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko ibi byabaye kuva ku myaka ine ye, bikiri no kuba ku bandi bana muri iki gihe mu Bihugu bimwe, bitewe n’imitegekere mibi y’Ibihugu byabo na politiki mbi zabyo.
Ati “Kubera iki uyu munsi haba hakiri kuba ibintu byambayeho mfite imyaka ine, bikaba biri kuba muri iki gihe, ahantu runaka, ntabwo bishobora kuba muri iki Gihugu, ariko kuki biri kuba ahandi ku Mugabane wacu?, turacyafite impunzi, turacyafite amakimbirane ashingiye ku bwoko…”
Perezida Paul Kagame avuga ko ubundi ibyabaye ku Rwanda byari bikwiye kubera isomo abandi, ndetse ko kuri we no ku Banyarwanda bose bikwiye kubabera isomo, kandi ko ryabafashije akaba ari na ryo ribagejeje aho bageze ubu.
Ati “Namwe rubyiruko muri hano, ntibikwiye ko mugomba kunyura muri ibyo kugira ngo mubashe kugera ku byo abakiri bato b’icyo gihe banyuzemo kugira ngo bagere aho bageze uyu munsi. Mukwiye kwigira ku mateka y’ibyabaye ku bandi, ariko mukanishyira mu mwanya wo kuvuga ngo ‘bishobora no kumbaho, cyangwa se igihe biramutse bimbayeho ni iki nakora kugira ngo mbikumire, cyangwa se ni iki nakora kugira ngo nzahangane na byo kugira ngo nzabisohokemo amahoro’.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko abantu bakwiye gutekereza ibi mu buryo bwagutse mu nyungu z’umuryango mugari rusange w’aho batuye, birinda kutagwa mu kangaratete nk’akagwiririye u Rwanda.
RADIOTV10