Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Narabibonaga ariko simbyumve-Perezida Kagame yavuze icyo yatekerezaga ku bibazo byamugize impunzi afite imyaka 4

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Narabibonaga ariko simbyumve-Perezida Kagame yavuze icyo yatekerezaga ku bibazo byamugize impunzi afite imyaka 4
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko akiri muto, yabonaga ibibazo byari byugarije Umugabane wa Afurika byumwihariko ibyari mu Gihugu yavukiyemo akaza kukivamo akiri muto akajya kuba impunzi afite imyaka ine, ariko ko uko yagiye akura, we na bagenzi be, bagiye batekereza icyakorwa kugira ngo babisohokemo.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Youth Connekt’ ryateraniye i Kigali ryitabiriwe n’Urubyiruko ruturutse mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.

Umukuru w’u Rwanda wagarutse ku bibazo byakunze kugaragara ku Mugabane wa Afurika, n’icyakorwa kugira ngo bikemuke, yavuze ko akiri muto cyane, “atari afite ijisho ryo gusesengura ibibazo, ariko ko yabonaga ko bihari.”

Ati “Ikibazo narakibonaga, ariko sincyumve. Ibibazo narabibonaga, nabibagamo, byamfashe igihe kugira ngo mbona ko ibi bintu bidakwiye kuba biriho ku bantu barimo nanjye ubwanjye, ndetse uko nagiye nkura, nagiye mbona ko hari ikigomba gukorwa.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko icyo gihe yabonye ko kuba hari icyakorwa, bitareba abandi bantu, uretse abari mu ibyo bibazo na we arimo.

Yagarutse ku mateka ye bwite, aho umuryango we wahunze ibibazo byari mu Rwanda by’ubutegetsi bwariho icyo gihe bwatotezaga Abanyarwanda bo mu bwoko bumwe, aho we yari afite imyaka ine y’amavuko.

Ati “Urumva ko mu myaka ine, mu by’ukuri nta byinshi natekerezaga ku byariho biba. Icyo gihe ni bwo umuryango wanjye wagiye mu buhungiro, uhunga iki Gihugu, kandi rwose icyo gihe umuryango wanjye wari umeze neza ugereranyije n’imibereho y’icyo gihe, ntakibazo wari ufite ariko twisanze turi impunzi mu kindi Gihugu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yabaye impunzi akiri muto, ariko ko ibyo abisangiye n’abandi benshi babaye muri ubu buzima bw’ubuhunzi kubera ibibazo byariho byari bishingiye ku butegetsi bubi bwariho mu Rwanda icyo gihe.

Yavuze ko mu gukurira muri ubwo buzima bw’ubuhunzi, byanatumye batangira gufata amasomo bakiri bato kuko batangiye gutekereza icyakorwa.

Ati “Byumwihariko ikibazo nibazaga icyo gihe, nkanabaza umubyeyi wanjye ubwo nari mfite imyaka 12, naramubazaga nti ‘ariko twakoze iki?, kubera iki turi hano?’ twari mu nkambi y’impunzi turya ari uko baduhaye irasiyo twabonaga buri cyumweru,…”

Byari ibibazo bya politiki, bigiye birimo uruvangitirane rw’ibindi birimo iby’amateka y’ubukoloni, ibyo mu bihe by’ubwigenge, byose byagiye bituma batekereza icyakorwa.

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko ibi byabaye kuva ku myaka ine ye, bikiri no kuba ku bandi bana muri iki gihe mu Bihugu bimwe, bitewe n’imitegekere mibi y’Ibihugu byabo na politiki mbi zabyo.

Ati “Kubera iki uyu munsi haba hakiri kuba ibintu byambayeho mfite imyaka ine, bikaba biri kuba muri iki gihe, ahantu runaka, ntabwo bishobora kuba muri iki Gihugu, ariko kuki biri kuba ahandi ku Mugabane wacu?, turacyafite impunzi, turacyafite amakimbirane ashingiye ku bwoko…”

Perezida Paul Kagame avuga ko ubundi ibyabaye ku Rwanda byari bikwiye kubera isomo abandi, ndetse ko kuri we no ku Banyarwanda bose bikwiye kubabera isomo, kandi ko ryabafashije akaba ari na ryo ribagejeje aho bageze ubu.

Ati “Namwe rubyiruko muri hano, ntibikwiye ko mugomba kunyura muri ibyo kugira ngo mubashe kugera ku byo abakiri bato b’icyo gihe banyuzemo kugira ngo bagere aho bageze uyu munsi. Mukwiye kwigira ku mateka y’ibyabaye ku bandi, ariko mukanishyira mu mwanya wo kuvuga ngo ‘bishobora no kumbaho, cyangwa se igihe biramutse bimbayeho ni iki nakora kugira ngo mbikumire, cyangwa se ni iki nakora kugira ngo nzahangane na byo kugira ngo nzabisohokemo amahoro’.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko abantu bakwiye gutekereza ibi mu buryo bwagutse mu nyungu z’umuryango mugari rusange w’aho batuye, birinda kutagwa mu kangaratete nk’akagwiririye u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga muri Kigali Convention Center ahabereye iri huriro

Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu Bihugu binyuranye muri Afurika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eleven =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri Baltasar wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

Bwa mbere umuhanzikazi Ariel Wayz yatanze umucyo ku cyamutandukanyije na Juno Kizigenza bakundanaga

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzigo yabererekeye business: Juno Kizigenza na Ariel Ways bahuriye mu ndirimbo

Bwa mbere umuhanzikazi Ariel Wayz yatanze umucyo ku cyamutandukanyije na Juno Kizigenza bakundanaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.