Umwe mu bantu 19 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga, yavuze ko habayeho uburangare kuko yanyoye inzoga yitwa Waragi ubwo yari atwaye umugenzi yamugezayo akamuzimarina na we akibagirwa ko asubira mu muhanda.
Aba bantu 19 berekanywe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021, bafatiwe mu bice binyuranye bo mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki 05-08 Ukuboza 2021.
Hagenimana Xavier yiyemereye ko yafashwe yanyoye ibisindisha ku rwego rwo hejuru kuko ibipimo byagaragaje ko afite umusemburo wa Alukoro ungana na 7.
Yavuze ko yafatiwe Nyabugogo, afatwa ku isaha ya saa tatu z’ijoro, aricuza ibyo yakoze agira inama bagenzi be kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo.
Hagenimana Xavier avuga ko ku wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza yatwaye umugenzi mu bice bya Kanombe agezeyo amuzimanira inzoga yitwa Waragi undi arayinywa.
Ati “Narayinyoye nibagirwa ko ntwaye moto, mu kugaruka ngeze Nyabugogo baramfata bapimye basanga mfite igipimo cya 7 n.ibice.”
Ndayizigiye Nepomuscene, yavuze ko yafashwe mu ijoro rya tariki ya 6 Ukuboza afatirwa mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampala. Yemeye ko abapolisi bamufashe yanyoye inzoga.
Yagize ati “Bamfashe ku isaha ya saa tanu z’ijoro ntwaye moto nanyoye, abapolisi barapimye basanga mfite ibipimo biri hejuru by’umusemburo wa Alukoro. Amakosa narayakoze kandi ndayasabira imbabazi.”
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yongeye kwibutsa abatwara ibinyabizga ko bagomba kuzirikana ko ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ari ingenzi bityo bagomba kwirinda icyateza impanuka mu muhanda.
Yavuze ko abatazajya babyubahiriza bazajya bafatwa babihanirwe kuko Polisi ntizahagarika ibikorwa byo kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano wo mu muhanda.
RADIOTV10