Nizeyimana Alphonse (Ndanda), ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Grace.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.
Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2. Nizeyimana Alphonse “Ndanda” wabayeho umunyezamu muri AS Kigali na Mukura VS.
Nizeyimana Alphone (Ndanda) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa utaramenyakana amazina yose
Nizeyimana Alphonse yasezeraniye mu murenge wa Gisozi
Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/Radio &TV10 Rwanda