Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo; yavuze ko ari “umukandida wishimiye cyane” mu matora azahatanira gukomeza kuyobora uyu Muryango mu yindi manda.
Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde, cyari kiyobowe n’Umwanditsi mukuru w’iyi Televiziyo, Patrick Simonin wamubajije niba koko ari Umukandida uzahatana mu matora ataha azabera i Cambodge.
Louise Mushikiwabo, yamusubije agira ati “Yego rwose ndi Umukandida w’uzansimbura, Igihugu cyanjye cyamaze gutanga kandidatire yanjye.”
Avuga ko abizi neza ko hari abandi benshi ku isi bavuga Igifaransa bashobora kuyobora uyu muryango ariko ko ari “umwanya ukomeye cyane, rero twiteguye abandi bazahatana mu matora ataha.”
Yavuze ko hari abandi bakandida bamaze gutangwa n’Ibihugu byabo. Ati “Ndakeka hari nka batatu cyangwa bane, kandidatire zizemezwa tariki 15 Gicurasi uyu mwaka ubwo hazaba habaye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, rero nihatabaho impinduka cyangwa amakosa, ndakeka ko tuzaba dufite abakandida benshi.”
Mushikiwabo avuga kandi ko kuba hari benshi bifuza guhatana muri ariya matora, bishimishije kuko bigaragaza gukura k’uyu Muryango. Ati “Rero ndi umukandida kandi wishimye cyane mu guhatanira indi manda.”

Madamu Louise Mushikiwabo atangaje ibi mu gihe muri iki cyumweru, u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kumushakira amajwi, aho bamwe mu bagize Guverinoma yarwo bari kujya mu Bihugu binyuranye bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF, bashyiriye Abakuru babyo ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bubasaba gushyigikira kandidatire ye.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yerecyeje muri Djibouti, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu Ismaïl Omar Guelleh, amushyikiriza ubutumwa bw’Umukuru w’u Rwanda bumusaba gushyigikira kandidatire y’uyu mukandida warwo.
Uwo munsi kandi, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na we yari yerecyeje muri Mauritania, aho na we yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, amushyikiriza ubutumwa nka buriya.
Ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe kandi, Nelly Mukazayire yerecyeje muri Senegal, yakirwa na Perezida Bassirou Diomaye Faye; na we yashyikirije ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

RADIOTV10









