Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho gusambanya umwana, afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko rwavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze icyaha akurikiranyweho.
Izi mpamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora icyaha cy’ubusambanyi, harimo ifishi y’ikingira y’umukobwa akurikiranyweho gusambanya abanje kumusindisha, ubuhamya bwatangajwe n’uwakorewe icyaha ndetse ibyagarutsweho mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ndimbati yiyemereye ko yararanye n’umukobwa akekwaho gusambanya ariko ko yari yamuguze nk’uko yagura indi ndaya yose.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba uregwa yiyemerera ko yararanye n’uwo akekwaho gusambanya, ari ikimenyetso cyerekana ko ibyo akurikiranyweho byabaye.
Urukiko ruvuga kandi ko icyaha gikekwa kuri Uwihoreye [Ndimbati] kiri mu byaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko itegeko riteganya ko uregwa icyaha nk’iki akurikiranwa afunze.
Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa, Ndimbati yavuze ko ibyo kuba yarajyanywe mu nkiko ari akagambane yakorewe kuko atumva ukuntu azanywe mu nkiko nyuma y’imyaka irenga itatu harabaye ibyo akekwaho.
Ndimbati yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe nyuma y’uko umunyamakuru wa YouTube Channel imwe ikorera mu Rwanda, avugishije uwitwa Kabahizi Fridaus umushinja kumusambanya akamutera inda bakabyarana impanga none akaba yarabatereranye.
Uregwa yabwiye Urukiko ko uyu Kabahizi Fridaus yamwatse amafaranga menshi arimo Miliyoni 5 Frw, ubundi uwo Munyamakuru na we akamuhamgaraga amubwira ko agomba kumuha Miliyoni 2 Frw bitaba ibyo akamushyira hanze.
RADIOTV10