Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nkombo: Nkombo abafite virusi itera SIDA bahagarikiwe inyunganiramirire none ubuzima bwabo burageramiwe

radiotv10by radiotv10
28/03/2022
in MU RWANDA
0
Nkombo: Nkombo abafite virusi itera SIDA bahagarikiwe inyunganiramirire none ubuzima bwabo burageramiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafite Virusi itera SIDA bo ku kirwa cya Nkombo cyo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bahagarikiwe inyunganiramirire bajyaga bahabwa, none bafite impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kubacika.

Aba baturage bafite Virusi itera SIDA bavuga ko mbere bahabwaga inyunganiramibire nk’ifu y’igikoma ya SOSOMA none bakaba bamaze imyaka ibiri batabihabwa.

Bavuga ko ibi byatumye bamwe muri bo bahagarika imiti igabanya ubukana kuko isanzwe ibafasha kuba bariye amafunguro yuzuye intungamubiri zihagije mu gihe bo badafite ubushobozi buhagije bwo kuba bakwibonera ayo mafunguro.

Umusaza w’imyaka 82 y’amavuko utifuje ko amazina ye atangazwa,yagize ati “Ubundi baduhaga ifu ya SOSOMA, tukarenza ku miti igabanya ubukana bwa Virusi, tukabaho twumva ari ibyo ntakibazo. Ariko kugeza ubu nkanjye ufite imyaka 82, nta mbaraga mfite rwose, ubushobozi ni bucye, kandi iyi nyunganiramirire hashize imyaka ibiri yose bayihagaritse ntitukiyibona. Murumva ko ubuzima bwacu ntaho buri.”

Undi mubyeyi ufite Virusi  SIDA ndetse n’umwana we akabaya yarayivukanye, avuga ko guhagarikirwa iyi nyunganiramirire byagize ingaruka ku burezi bw’uyu mwana we.

Yagize ati “Kubera ko rero ari n’umunyeshuri, iyo ayinyweye  iramwica hakaba n’ubwo ahungabana, bitewe n’uko n’ibyo kurya bicye atamiye, ntacyo bimumarira kuko ibinini bimurusha imbaraga.”

Undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 52 y’amavuko avuga ko imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ifite imbaraga ku buryo kuyinywa umuntu atariye amafunguro yuzuye intungamubiri, bibagiraho ingaruka.

Yagize ati “Iyi miti tunywa iturusha imbaraga cyane iyo ntacyo washyize   irakwica. Ariko mu by’ukuri, niba hari ubuvugizi mwadukorera, mwatubwirira ubuyobozi ko tumerewe nabi bakongera bakajya baduha agasosoma, kuko iyo ukanyweye ugashyiraho n’imiti, ubuzima buraza aho kugucika.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho y’abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi, yemeye ko iki kibazo cyo kuba abafite  Virusi itera SIDA bahagarikiwe inyunganiramirire gihari, ariko ko ubuyobozi buri kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo bongere guhabwa iyo nkunga.

Avuga ko iki kibazo cyaturutse ku kuba inkunga yateganyirijwe aba bafite Virusi itera SIDA yashize mu bubiko.

Yagize ati “Ariko ubu, ari ikigo Nderabuzima ari n’Ibitaro bya Gihundwe bibakurikirana byatanze ubundi busabe, bitumizaho indi nyunganiramirire. Ubu rero turizera ko iri hafi kuza, kandi turizera ko itazatinda kuko duherutse kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, atwizeza ko barimo kubikurikirana byimbitse.”

Uyu muyobozi yavuze ko ku kibazo cy’abari guhagarika imiti igabanya ubukana, bagiye gukora ubukangurambaga ku buryo abari bayivuyeho bazayisubiraho dore ko ibafitiye inyungu ku buzima bwabo.

Akarere ka Rusizi gafite abaturage 5,400 bafite Virusi itera SIDA mu gihe kuri iki Kirwa cya Nkombo, ubwandu buri ku kigero cya 0.03%

Akarere ka Rusizi kavuga ko gafite gahunda yo gushimangira intego izwi nka 90-90-90y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yo kuba muri 2030 nibura 90% bazaba bazi uko bahagaze, 90% kandi by’abanduye bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, naho 90% by’abanywa imiti, bakaba bafite virusi nke mu maraso yabo ku buryo batakwanduza abandi.

V/Mayor Anne Marie Dukuzumuremyi avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka
Umwe mu bafite Virusi itera SIDA avuga ko ubuzima bwabo butameze neza

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 15 =

Previous Post

Ndimbati afatiwe icyemezo cyo gufungwa

Next Post

Bamporiki yahuye n’uwamwigishije muri ‘Primaire’ amubwira ijambo rikomeye

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamporiki yahuye n’uwamwigishije muri ‘Primaire’ amubwira ijambo rikomeye

Bamporiki yahuye n’uwamwigishije muri ‘Primaire’ amubwira ijambo rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.