Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko yiteguye kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bazoherezwa n’u Bwongereza, ndetse ko n’iyo n’ubu bahita baza, basanga gahunda z’uburyo bagomba kwakirwa ziri ku murongo. Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma ati “N’ejo baje twabakira.”
Hirya y’ejo hashize, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu yagiranye n’u Rwanda, yemeza ko iki Gihugu gitekanye gishobora koherezwamo abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri tegeko ryatowe nyuma y’amasaha macye Minisitiri w’u Bwongereza, Rishi Sunak atangaje ko Igihugu cye kiteguye kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro barebwa n’iyi gahunda, ndetse ko indege izatwara aba mbere, ishobora kuzahaguruka mu byumweru 10 cyangwa 12 biri imbere.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwamda, Alain Bernard Mukuralinda avuga ko iki cyemezo cyakiriwe neza ku ruhande rw’u Rwanda, kuko n’ubusanzwe iyi gahunda igamije kubonera igisubizo ibibazo bituma hari ubuzima bw’abantu buhatikirira.
Nanone kandi kuba Inteko y’u Bwongereza ari yo yafashe iki cyemezo mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu ari na yo yasabye u Rwanda gufatanya muri iyi gahunda, ari ibintu bishimije.
Ati “U Rwanda ntabwo rwari kwivanga mu bibera mu Nteko, mu bibera mu Nkiko, mu bibera mu Gihugu cy’u Bwongereza. Ibyo byarabarebaga, niba babashije kubikemura, u Rwanda rwemeye ko ruzabishyira mu bikorwa rufatanyije n’u Bwongereza. U Rwanda rurabyishimiye kuko nibura hagiye kugaragazwa ukugerageza kundi n’inzira yakemurwamo kiriya kibazo.”
Ni icyemezo cyafashwe cyarabanjirijwe n’impaka zitandukanye zirimo n’ibyemezo byafashwe n’Inkiko zo mu Bwongereza, zari zabanje gutesha agaciro aya masezerano y’Ibihugu byombi, zivuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyo koherezwamo abimukira.
Mukuralinda ati “Ni byiza ko uyu munsi havugurujwe icyemezo cyari cyaje kivuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, uretse ko njyewe nsanga n’ubundi umutekano abantu ba mbere bakwiye kuwuvuga ni abawubamo, ni Abanyarwanda ubwabo bakwiye kubazwa niba bavuga bati ‘turi mu mutekano cyangwa ntawo dufite’, ntabwo ari umuntu wicaye ikantarange udashaka no kuza kugenzura ugendera gusa kuri raporo bamubwiye.”
N’ejo baje twabakira
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda; avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira n’abashaka ubuhungiro bazoherezwa n’u Bwongereza.
Ati “U Rwanda ruriteguye, n’ejo baje twabakira. Ejo mvuga ntabwo ari bya bindi byo kuvuga bya Kinyarwanda, ejo ku wa Gatatu, bafashe indege iri joro, mu gitondo bakagera i Kanombe twabakira.”
Aya masezerano ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, aza gusubirwamo mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rugaragaje ibyaburagamo.
Mukuralinda avuga ko kuva muri 2022 u Rwanda rwo rwakomeje kwitegura gushyira mu bikorwa aya masezerano rwagiranye n’u Bwongereza.
Ati “Ntabwo waba warabonye imyaka ibiri yo kwitegura ngo habe hari icyagutungura. Rwose u Rwanda ruriteguye ntibagire impungenge, nk’uko biteganyijwe muri ariya masezerano, aho bagomba kuza kuba mu gihe cy’agateganyo mu gihe runaka cy’amezi abiri atatu, atanu atandatu, harahari harateguye, noneho n’aho bagomba kujya kuba bavuye mu gihe cy’agateganyo bazaba burundu kandi bakazabana n’abandi Banyarwanda nk’uko na ho hateganywa n’ayo masezerano, na ho harimo gutegurwa.”
Mukuralinda avuga ko kuba hatewe intambwe iganisha ku gushyira mu bikorwa aya masezerano, hatazabura abakomeza kunenga iyi gahunda, ariko ko abayinenga bose nta n’umwe wigeze agaragaza indi nzira yakoreshwa mu gushaka umuti w’iki kibazo cyakunze guhitana ubuzima bwa bamwe, ahubwo ko babiterwa n’izindi nyungu zibyihishe inyuma zirimo iza bamwe bakurura bishyira.
RADIOTV10