Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

N’ejo baje twabakira- Hagaragajwe imyiteguro y’u Rwanda ku kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza

radiotv10by radiotv10
24/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
N’ejo baje twabakira- Hagaragajwe imyiteguro y’u Rwanda ku kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko yiteguye kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bazoherezwa n’u Bwongereza, ndetse ko n’iyo n’ubu bahita baza, basanga gahunda z’uburyo bagomba kwakirwa ziri ku murongo. Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma ati “N’ejo baje twabakira.”

Hirya y’ejo hashize, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu yagiranye n’u Rwanda, yemeza ko iki Gihugu gitekanye gishobora koherezwamo abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iri tegeko ryatowe nyuma y’amasaha macye Minisitiri w’u Bwongereza, Rishi Sunak atangaje ko Igihugu cye kiteguye kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro barebwa n’iyi gahunda, ndetse ko indege izatwara aba mbere, ishobora kuzahaguruka mu byumweru 10 cyangwa 12 biri imbere.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwamda, Alain Bernard Mukuralinda avuga ko iki cyemezo cyakiriwe neza ku ruhande rw’u Rwanda, kuko n’ubusanzwe iyi gahunda igamije kubonera igisubizo ibibazo bituma hari ubuzima bw’abantu buhatikirira.

Nanone kandi kuba Inteko y’u Bwongereza ari yo yafashe iki cyemezo mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu ari na yo yasabye u Rwanda gufatanya muri iyi gahunda, ari ibintu bishimije.

Ati “U Rwanda ntabwo rwari kwivanga mu bibera mu Nteko, mu bibera mu Nkiko, mu bibera mu Gihugu cy’u Bwongereza. Ibyo byarabarebaga, niba babashije kubikemura, u Rwanda rwemeye ko ruzabishyira mu bikorwa rufatanyije n’u Bwongereza. U Rwanda rurabyishimiye kuko nibura hagiye kugaragazwa ukugerageza kundi n’inzira yakemurwamo kiriya kibazo.”

Ni icyemezo cyafashwe cyarabanjirijwe n’impaka zitandukanye zirimo n’ibyemezo byafashwe n’Inkiko zo mu Bwongereza, zari zabanje gutesha agaciro aya masezerano y’Ibihugu byombi, zivuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyo koherezwamo abimukira.

Mukuralinda ati “Ni byiza ko uyu munsi havugurujwe icyemezo cyari cyaje kivuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, uretse ko njyewe nsanga n’ubundi umutekano abantu ba mbere bakwiye kuwuvuga ni abawubamo, ni Abanyarwanda ubwabo bakwiye kubazwa niba bavuga bati ‘turi mu mutekano cyangwa ntawo dufite’, ntabwo ari umuntu wicaye ikantarange udashaka no kuza kugenzura ugendera gusa kuri raporo bamubwiye.”

 

N’ejo baje twabakira

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda; avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira n’abashaka ubuhungiro bazoherezwa n’u Bwongereza.

Ati “U Rwanda ruriteguye, n’ejo baje twabakira. Ejo mvuga ntabwo ari bya bindi byo kuvuga bya Kinyarwanda, ejo ku wa Gatatu, bafashe indege iri joro, mu gitondo bakagera i Kanombe twabakira.”

Aya masezerano ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, aza gusubirwamo mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rugaragaje ibyaburagamo.

Mukuralinda avuga ko kuva muri 2022 u Rwanda rwo rwakomeje kwitegura gushyira mu bikorwa aya masezerano rwagiranye n’u Bwongereza.

Ati “Ntabwo waba warabonye imyaka ibiri yo kwitegura ngo habe hari icyagutungura. Rwose u Rwanda ruriteguye ntibagire impungenge, nk’uko biteganyijwe muri ariya masezerano, aho bagomba kuza kuba mu gihe cy’agateganyo mu gihe runaka cy’amezi abiri atatu, atanu atandatu, harahari harateguye, noneho n’aho bagomba kujya kuba bavuye mu gihe cy’agateganyo bazaba burundu kandi bakazabana n’abandi Banyarwanda nk’uko na ho hateganywa n’ayo masezerano, na ho harimo gutegurwa.”

Mukuralinda avuga ko kuba hatewe intambwe iganisha ku gushyira mu bikorwa aya masezerano, hatazabura abakomeza kunenga iyi gahunda, ariko ko abayinenga bose nta n’umwe wigeze agaragaza indi nzira yakoreshwa mu gushaka umuti w’iki kibazo cyakunze guhitana ubuzima bwa bamwe, ahubwo ko babiterwa n’izindi nyungu zibyihishe inyuma zirimo iza bamwe bakurura bishyira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + three =

Previous Post

Volleyball: Muri Shampiyona Nyafurika ikipe y’u Rwanda yabaye iya 18, iya Congo iba iya 20

Next Post

Uwifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatangaje gahunda y’intambwe izamuganisha ku kuba Umukandida

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatangaje gahunda y’intambwe izamuganisha ku kuba Umukandida

Uwifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatangaje gahunda y’intambwe izamuganisha ku kuba Umukandida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.