Volleyball: Muri Shampiyona Nyafurika ikipe y’u Rwanda yabaye iya 18, iya Congo iba iya 20

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino ya Shampiyona ya Afurika muri Volleyabll yaberaga mu Misiri, Gisagara VC yari iri mu makipe ahagarariye u Rwanda, yatahanye umwanya wa 18, Rukinzo VC yo mu Burundi itahana uwa 17, mu gihe VC Garde Republicaine yo muri RDC yatahanye umwanya wa 20 mu makipe 21.

Iyi Shampiyona Nyafurika (African volleyball Clubs Championship), yegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri, ikurikirwa na Mouloudia Sportive de Bou Salem yo muri Tunisia.

Izindi Nkuru

Ikipe yo mu karere u Rwanda ruherereyemo yaje hafi, ni Kenya Prisons yo muri Kenya yaje ku mwanya wa gatatu, ikurikirwa na Police VC yo mu Rwanda yaje ku mwanya wa gatandatu.

Mu myanya 10 ya mbere, kandi harimo Al Naser S.C. Club yo muri Libya yaje ku mwanya wa kane, ASW Blida Sport Ville De Blida (Algeria) iza ku mwanya wa gatanu.

Kenya Ports Authority yo muri Kenya, yo yaje ku mwanya wa karindwi, ikurikirwa na Port Autonome De Douala yo muri Cameroon, Faith Union Sport yo muri Morocco iza ku mwanya wa cyenda, mu gihe WAT Lemcen yo muri Algeria yaje ku mwanya wa 10.

Mu myanya itatu ya nyuma, harimo Gisagara VC yabaye iya 18, igarukirwa na Mugher Cement Factory yo muri Ethiopia yaje ku mwanya wa 19, Volleyball Club Garde Republicaine yo muri DR Congo yo ikaba yaje ku mwanya wa 20, na Wolaitta Dicha Sport Club yo muri Ethiopia yaje ku mwanya wa 21.

 

Uko amakipe yose yakurikiranye:

  1. Al Ahly Sporting Club (Egypt)
  2. Mouloudia Sportive de Bou Salem (Tunisia)
  3. Kenya Prisons (Kenya)
  4. Al Naser S.C. Club (Libya)
  5. ASW Blida Sport Ville De Blida (Algeria)
  6. Police Volleyball Club (Rwanda)
  7. Kenya Ports Authority (Kenya)
  8. Port Autonome De Douala (Cameroon)
  9. Faith Union Sport (Morocco)
  10. WAT Lemcen (Algeria)
  11. Equity Kenya (Kenya)
  12. Volleyball Club Green Team (DR Congo)
  13. Volleyball Club Espoir (DR Congo)
  14. Green Buffaloes Volleyball Club (Zambia)
  15. AS INJS (Côte d’Ivoire)
  16. University of Zimbabwe Wolves Volleyball (Zimbabwe)
  17. Rukinzo Volleyball Club (Burundi)
  18. Gisagara Volleyball Club (Rwanda)
  19. Mugher Cement Factory (Ethiopia)
  20. Volleyball Club Garde Republicaine (DR Congo)
  21. Wolaitta Dicha Sport Club (Ethiopia)

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru