Perezida Paul Kagame avuga ko ibyakunze gushinjwa u Rwanda ko rugira uruhare mu bibazo biri muri Congo, abibazwaho kenshi akanatanga ibisubizo bimwe kenshi, akagerageza guhindura uburyo abisubizamo, ariko ababibaza bagakomeza kubibaza.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibiri mu burasirazuba bw’iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko yakunze kubazwa ibibazo bimwe byagiye bigaruka kenshi ku byerecyeye umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe bagiye bashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’iki Gihugu cy’Igituranyi.
Ati “Nkagerageza kubaha ibisubizo, kuko mbibazwa kenshi ngerageza kubaha ibisubizo bimwe ariko mu buryo butandukanye kugira ngo nibura uwakimbajije ubushize ntacyumve bitewe n’uburyo cyasubijwemo ndebe ko nibura yumva, ariko byakomeje kuza mu buryo bumwe.”
U Rwanda rwakunze gusobanura kenshi ko nta ruhare na ruto rugira mu bibazo biri muri Congo, ndetse ko rutigeze rwoherezayo ingabo nkuko iki Gihugu cy’igituranyi n’ibindi Bihugu byakunze kubirushinja.
Perezida Kagame avuga ko ibi bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC ndetse n’ibiri mu burasirazuba bwa DRC, nubwo hari abandi babigiramo uruhare, ariko atari ibya vuba kandi ko umuzi wabyo ari uwa cyera.
Ati “Ubu tubirimo nk’uko byari bimeze mu myaka 20 cyangwa hagati ya 20 na 25, kandi ibyagiye biba muri ubu buryo biri kubamo uyu munsi, n’ubundi bigenda byisubiramo buri gihe runaka nko muri buri myaka itanu. Mu myaka itanu hari ikintu kiba, mu yindi myaka itanu hakaba ikindi…”
Avuga ko ibibaro biri kuba aka kanya ari bimwe n’ibyabaye mu myaka icumi ishize. Ati “Muri 2012 twari dufite ibibazo bimwe n’ibi nubwo hazamo bicye bijya gutandukana ariko ni bimwe n’ibyabaye mu myaka 20 cyangwa 10 ishize.”
MONUSCO yarananiwe
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ku ngabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikaba zimazeyo imyaka irenga 20, irimo 10 yabanjirije ibyabaye muri 2012 ndetse n’iyi ishize nyuma y’iki gihe.
Ati “Ikibazo cyanjye kiragira kiti ‘niba dipolomasi na politiki bidafite ikibazo nkuko mbitekereza kuki mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abari mu butumwa bw’amahoro mu gace runaka bakamara imyaka irenga 20 bagakoresha miliyari 10 z’amadolari ariko bigakomeza kubaho ntihagire n’umuntu n’umwe […]’ ariko misiyo ikagenda yongerwa, ariko se turi kugera kuki, turi gukura iki mu mafaranga yacu? Turi gukura iki mu buzima bw’abari mu butumwa?”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ubu butumwa bwagizwe nk’iturufu yo kwibonera amaronko bityo ko ari yo mpamvu bwakomeje kugenda bwongererwa igihe kandi ntacyo buri kugeraho.
Ati “Kandi njye nakekaga ko ubwo butumwa bwashyiriweho kugerageza gushaka umuti w’ibibazo biri muri kiriya Gihugu ku nyungu z’icyo Gihugu ariko no ku nyungu z’abaturanyi bigiraho ingaruka, ariko se hari icyabaye? Ibyabaye muri 2012 ni na byo byabaye muri 2022 kandi bikomeje kuba.”
Perezida Kagame yavuze ko gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo, bigomba kugirwamo uruhare n’impande ebyiri, zirimo abatanga umusansu wo gushaka umuti wabyo ariko n’Abanyekongo ubwabo.
RADIOTV10